Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ry’abaturage mu karere byatangijwe
Kuri uyu wa 20 Mata 2018 mu karere hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Ingabo z’Igihugu mu iterambere ry’abaturage byari bimenyerewe nka “army week”, bikaba byatangirijwe mu gishanga cya Rwangingo hasiburwa imiyoboro y’amazi ugira ngo atuzura mu mirima y’abaturage .
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bwana Kayitare Didas yashimiye izi ngabo zifatanyije n’abaturage b’imirenge ya Katabagemu na Karangazi ihuriraho iki gishanga ku nkunga yabo batanga mu iterambere ry’umuturage nyuma y’ibikorwa byo kubungabunga umutekano.
Ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda mu iterambere ni gahunda ibaho buri mwaka, muri uyu mwaka ibi bikorwa bikazageza tariki ya 30 Nyakanga 2018, bikazibanda ku bikorwa by’ubuhinzi, kurwanya isuri hamwe n’ibigamije kongera isuku n’isukura mu baturage.