Ibigo by’amashuri, Resitora n’amahoteli birasabwa gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere
Mu rwego rwo kurengera ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba ibigo by’amashuri, amaresitora n’amahoteli gukoresha ibicanwa bitangiza ikirere nk’ibyitwa “Briquettes, Biyogaze cyangwa Gaze.”
Ibi bigamije gufasha Igihugu kugera ku ntego zo kurengera ibidukikije, kugabanya ikoreshwa ry’inkwi no gutuma ibigo bitandukanye biba intangarugero mu gukoresha ingufu zitangiza ibidukikije n’ikirere.
Umuyobozi w’Akarere, Gasana Steven, yemeza ko igihe kigeze ngo buri rwego rugire uruhare mu kurwanya imihindagurikire y’ikirere.
Yagize ati: “Turasaba ibigo byose bikoresha ibicanwa byinshi cyane cyane amashuri, amaresitora n’amahoteli, gukoresha ibicanwa bidahumanya ikirere no kurengera ibidukikije nk’uko politiki y’Igihugu ibiteganya. Dufite ingero nziza z’ibigo byamaze gutangira izi mpinduka kandi biri kubona impinduka nziza mu mikorere n’isuku.”
Mu bigo byatangiye iyi gahunda harimo ishuri rya St. Antoine Karangazi, riherereye mu Murenge wa Karangazi, Akarere ka Nyagatare. Ubuyobozi bw’iri shuri butangaza ko kuva batangiye gukoresha ibicanwa bizwi nka ‘Briketi’, bagabanyije cyane amafaranga baguraga inkwi, kandi isuku ku ishuri yarushijeho kuba nziza.
Umuyobozi w’ishuri, Padiri Gakirage Jean Bosco, yagize ati: “Twari dusanzwe duteka dukoresheje inkwi nyinshi cyane, ariko twatangiye kugenda twumva ko Briketi zitangiza ikirere kandi zitanahumanya abateka. Ubu nta gihu kinuka, nta mwotsi, kandi dutekesha bike.”
Padiri Gakirage avuga ko bagikoresha inkwi, ku mwaka bakoreshaga Miliyoni 12, ibintu byaje kugabanya iyo bije nyuma yo gukoresha Briketi igera kuri miliyoni eshanu.
Abanyeshuri bo muri iri ishuri nabo bishimira ubu buryo bushya bwo guteka, kuko nta impumuro mbi y’imyotsi ikigaragara mu mafunguro.
Meya Gasana yashimye ubwitange bw’ishuri rya St. Antoine Karangazi ndetse anasaba andi mashuri n’ibigo byose muri aka Karere kubigiraho, ati: “Igihe kirageze ngo twese tumenye ko kurengera ibidukikije atari inshingano za Leta yonyine, ahubwo ari izacu twese.”