Ibanga Umudugu wa Gakoma wakoreshaje kugira ngo ukomeza kuba intangarugero

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Gakoma ,mu kagari ka Rwisirabo Umurenge wa Karangazi ,bagaragaza ko guhanga udushya n’imiyoborere myiza byahinduye imibereho y’abawutuye binahindura uwo Mudugudu ishuri abandi baturage bigiramo impinduka ziterwa n’ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi.

Ibikorwa abawutuye bakoze birimo kurandura burundu ibiyobyabwenge ,kurwanya amakimbirane n’ibindi bikorwa bibangamira umudendezo w’abaturage.

Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko Mbere y’umwaka wa 2013 muri uwo Mudugudu wabarizwagamo abantu 11 bacuruzaga ikiyobyabwenge cya Kanyaga ariko kugeza bukavuga ko nta kiyobyabwenge gishobora gucuruzwa mu Mudugudu wabo kuko uwakizanamo yahita amenyekana kubera ubufatanye buhari hagati y’abayobozi n’abaturage mu gukumira Ibyaha .

Uyu Mudugudu Ntangarugero wa Gakoma kubera ibyo abawutuye bagezeho imidugudu itandukanye yatangiye kuhakorera ingendo shuri kugira ngo bahigire ibanga ryakoreshejwe kubera impinduka ugaragaza.

Umwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gakoma,Uwamahoro Vanessa avuga ko gukebura abana basanze mu mihanda byatumye abana bawutuye badaterwa inda z’imburagihe ku buryo hashize imyaka 8 nta mwana utewe inda muri uwo Mudugudu.

Aragira ati “Twafashe ingamba tureka kwirebaho,nkuko ku mugoroba iyo usanze umwana w’umukobwa ari kumwe n’abahungu uramubaza ngo aha urahakora iki ? Ibyo ni ibintu twaganiriyeho kuko nta mubyeyi wakubwira ngo urambariza iki umwana ?Ikintu cya mbere tuzi ,turacyafite inshingano nk’ababyeyi umwana wese tumufata nk’uwacu .”

Uwamahoro yanavuze ibanga abaturage bakoresha kugira ngo umudugudu wabo ube intangarugero mu midugudu itarangwamo icyaha.

Ati”Kuba dufite abana badaterwa inda ,kuba tutarwaza abana bwaki ,ikindi nta makimbirane akigaragara mu miryango nta bana bavuye mu ngo kubera amakimbirane nuko duhora turi maso yo guhangana n’ibibazo byose byabangamira abatuye uyu Mudugudu, duhora turi maso mu guhangana nabyo nkuko Igihugu kitwigisha nk’umuturage ugomba kugira uruhare mu kubaka Igihugu wumva ko ugomba kuba ijisho rya mugenzi wawe .”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Gakoma, Sabiti John Bosco, avuga ko kuba ayobora umudugudu ntangarugero byaturutse ku bufatanye bw’abatuye uwo Mudugudu ndetse no kuba barishyiriyeho Inzego ziyongera ku bayobozi batowe mu matora y’inzego z’Ibanze mu rwego rwo gukemura ibibazo byari bibangamiye abawutuye byarimo icuruzwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko Kanyanga .

Yagize ati”Ibyaha bitarimo nuko nta biyobyabwenge , dufite uburyo bwihariye duhererekanyamo amakuru kuko dufite abayobozi b’ingo hagati y’ingo 4 na 5 twishyiriyeho, twebwe amakuru tuyamena vuba, umuyobozi uri muri izo ngo inkuru yose ayibwira abayobozi ku buryo tuba tuzi ishusho y’umudududu .”

Sabiti akomeza avuga ko muri uwo Mudugudu abaturage bamaze guhindura imyumvire ku buryo bamaze kugera ku rwego rwo guhiga no guhigura mu buryo bwihariye ndetse buri muturage afite indangamanota igaragaza uko yahiguye ibyo yiyemeje gukora mu mwaka ishyirwaho amanota yabonye .

Ati”Ubu twese dukora turushanwa ,amanota ahabwa buri rugo dukurukije gahunda za Leta ,dukurukije imihigo,byadukemuriye ibibazo,nta mwana uvuka ku bakobwa b’abangavu ,twabigize ibyacu .icyo cyaradufashije, Nta mwana uri mu mirire mibi nta mwana waraye ishuri .Ibyo byose twabigezeho kubera ubufatanye bw’abayobozi n’abaturage.”

Umunyamabanga Nshingwabikowa w’Umurenge wa Karangazi,Mutesi Hope ashimangira ko kuba Umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Rwisirabo uhagaze neza muri gahunda zose za Leta bituruka ku miyoborere myiza.

Yagize ati” Umudugudu wa Gakoma ni urugero rw’ibishoboka ko ahari imiyoborere myiza ubuzima buba bwiza,biriya bikorwa byose mwabonye ni abaturage babyikorera ,tugenda turushaho kubegera nk’ubuyobozi kugira ngo turinde ibyo bagezeho bitazasubira inyuma, cyane ko abaturage babizi ko bagomba kujya imbere nta gusubira inyuma abaturage barabizi ko ari bo ba nyiri ibikorwa .

Mu Murenge wacu wa Karangazi. abayobozi b’imidugudu uko ari 53 , buri muyobozi ari mu marushanwa yo kugira ngo abaturage be babeho mu ituze n’iterambere nta byaha biwurangwamo kandi turimo gutunganya umurenge wacu ubashe kuza ku isonga ube intangarugero mu bikorwa byose .”


Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko buri Mudugudu mu Karere ufite n’umwihariko mu guhiga imihigo igamije guhindura imibereho y’abaturage bawutuye .

Meya Gasana Stephen yavuze ko guha umuturage ijambo mu bimukorerwa biri mu byazanye impinduka no guhiga imihigo ihindura imibereho y’abaturage.

Ati” Uriya Mudugudu wa Gakoma ni urugero rwiza rwerekana gushyira mu bikorwa gahunda za Leta , ibikorwa abatuye uriya Mudugudu bakora ni ibishingiye ku bikorwa by’ Umudugudu ntangarugero , mu byo ugomba kuba wujuje hari ibijyanye n’imirire myiza, ibijyanye n’uburere bw’abana ,ingamba zo gucunga umutekano ,hari ibijyanye n’isuku ,uriya Mudugudu witwararitse ibyo byose kugira ngo buri muryango mu Mudugudu ugire ubuzima bwiza.”

Meya Gasana, akomeza avuga ko midugudu yo mu karere, ubuyobozi bwashyizeho ingamba zigamije gufasha abaturage kugira imibereho myiza nkuko byakozwe mu Mudugudu wa Gakoma.

Ati”Ibyo twigisha bigomba gukorwa mu midugudu yose 628, , mu tugari 106 dufite ,twamaze gutoranyamo imidugudu 106 tugomba guherekeza by’umwihariko kandi harimo iyamaze kugira ibyo ikora ,yiyubatse mu buryo bw’imikorere ntabwo ari uriya Mudugudu wonyine kuko buri Mudugudu mu karere ka Nyagatare ufite umwihariko wawo mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zigamije guhindura imibereho y’abaturage.”

Akarere ka Nyagatare mu mwaka w’imihigo 2022/2023 kaje ku Isonga mu kwesa imihigo, Mu gihe Umudugudu wa Gakoma umaze imyaka 3 uza ku isonga mu midugudu ntangarugero ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba. Muri uwo Mudugudu hashize imyaka 8 nta mwana utarageza imyaka y’ubukure uterwa inda y’imburagihe ndetse Ibyaha byose bibangamira umudendezo w’abaturage abawutuye bagerageza kubikumira bifashije Inzego zihariye bishyiriyeho ziyongera kuzashyizweho mu matora y’inzego z’Ibanze.

Mu Mudugudu wa Gakoma Kandi abaturage batuye mu ngo 274 bibumbiye mu bimina 21 bifashisha mu kwizigamira ku buryo biborohera kwishyura ubwisungane mu kwivuza 100%. Muri uwo Mudugudu hashyizweho Inzego zirahariye zirimo imboni z’Umudugudu bakaba barishyiriyeho n’abayobozi b’ingo 62 bayobora ingo hagati y’enye n’eshanu .