Ibagiro rya kijyambere ryaruzuye riri hafi gutangira gukorerwamo
Ibagiro rya kijyambere ryuzuye riherereye mu Murenge wa Nyagagatare, Akgari ka Nyagatare.
Kuri ubu iri bagiro ryamaze kubona umushoramari uturuka muri Ethiopia wasinyanye amasezerano n'Akarere y’imyaka itanu yo kuribyaza umusaruro.
Iri bagiro rigizwe n’inyubako zigezweho ndetse n’ibikoresho byifashishwa mu bubazi bw’amatungo.
Bamwe mu baturage baturiye iri bagiro bavugako baryitezho byinshi,kandi ryabafashije kwiteza imbere.
Uwimana Emmanuel utuye i Mirama, yagize ati: “Iri bagiro twarifashe nk’itetambere tubonye. Yemwe nanjye w’umufundi nahabonye n’akazi mpakura amafaranga kandi twizeye niritangira gukora hari abazabonamo akazi, abandi bakazajya babona inyama zuzuye ubuziranenge.”
Umuyobozi w’Akarere w'Agateganyo Kakooza Henry, ubwo yasuraga iri bagiro, yasabye ko hakorwa ibishoboka byose iri bagiro rigatangira gutanga serivisi.
Ati: “Ababishinzwe turakora ibishoboka tuvugane na rwiyemezamirimo turebe ibikenewe ku mpande zombi kugira ngo iri bagiro ryatwaye ingengo y’imari nini ritangire gukora. Ku cyifuzo cy’uko rwiyemezamirimo akeneye guhugura abakozi ndetse bakaba bahugurirwa muri Ethiopiya tugomba kubivugana hakagira ibikorwa bitangira nko kuba twakwimura Ibagiro rya Nyagatare dusanganywe ritari ryujuje ibisabwa amatungo yahabagirwaga akabagirwa aha.”
Imirimo yo kubaka iri bagiro yarangiye itwaye miriyari 1.5 z’amafaranga y’u Rwanda, rizajya ribagirwamo inka n’amatungo magufi arimo ihene n’intama.
Ni ibagiro ryubatswe ku buso bwa hegitari n’igice rikagira n’izindi hegitari enye zishobora gukoresha mu bikorwa biryunganira.
Mu gutangira umushoramari ashobora gutangirana no kubaga amatungo agurirwa hirya no hino mu Karere ka Nyagatare, akazakomereza n’ahandi kuko hazakenerwa amatungo menshi kugira ngo rikore uko byifuzwa.