Hatanzwe moto 11 zizifashishwa mu kwegera abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi by’umwihariko kurushaho kwita ku buzima bwo mu mutwe, Ibigo Nderabuzima 9 n’Ibitaro 2 by’Akarere byashyikirijwe moto muri gahunda yitwa “Resilience orientation Therapy.”

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yavuze ko izi moto zitezweho gufasha mu kunoza serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu gukurikirana abarwayi badafite ubushobozi bwo kugera kwa muganga.

Yasabye kandi abahawe izi moto kuzifata neza no kuzibyaza umusaruro kugira ngo zifashe mu kugera ku ntego z’akarere zo kunoza serivisi z’ubuvuzi.

Yavuze ati: “Izi moto ntizikwiye kuba igikoresho gusa ahubwo zigomba kuba igisubizo ku bibazo byagaragaraga mu gutanga ubuvuzi bwihuse. Zigomba kugora icyo zatangiwe.”

Mu bahawe moto, harimo Chantal Umuhoza, Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Cyabayaga na Kayumba Samuel, umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Karangazi.

Bombi bavuga ko bishimiye izi moto bahawe, bavuga ko zizaborohereza kugera ku barwayi bari kure kandi ikazihutisha gutanga serivisi.

Chantal Umuhoza yagize ati: “Twajyaga duhura n’imbogamizi nyinshi zo kugera ku barwayi bakeneye ubufasha bwihutirwa, ariko iyi moto izadufasha cyane mu rugendo rwo kunoza serivisi dutanga.”

Kayumba Samuel, na we yavuze ko iyi moto izabafasha cyane mu gukurikirana abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, ati: “Hari abarwayi bagira ibibazo bikomeye ariko kubona uburyo bwo kubasanga byari ingorabahizi. Abantu benshi usanga batazi y’uko bafite ibibazo byo mu mutwe, ariko twifashishije iyi moto, dore ko aricyo tuyiherewe, tuzajya dusanga abaturage iwabo, tubaganirize, uwisanga afite icyo kibazo tumufashe, aho gutegereza gusa ko baza kutwirebera kwa muganga. Ubu rero bizoroha kandi bizatuma n’ubuvuzi butangirwa ku gihe.”

Muri moto 11 zatanzwe, 9 zahawe Ibigo nderabuzima bikorera mu mirenge ya Matimba, Katabagemu, Karangazi, Nyagatare na Rwimiyaga, n'aho izindi ebyiri zahawe Ibitaro by’Akarere, ari byo Nyagatare na Gatunda.