Hatangijwe ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato
Kuri uyu wa 18/2/2019 ubwo hatangizwaga ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bato, bwatangirijwe mu murenge wa Rukomo, abaturage bigishijwe gutegura indyo yuzuye, basabwa kugira isuku no kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato. Muri ubu bukangurambaga bwatangijwe n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Mme Murekatete Juliet, ababyeyi bakanguriwe kujyana abana mu ngo mbonezamikurire, kwitabira gahunda y'igikoni cy’Umudugudu, gupimisha abana babo ibipimo by’ubuzima mu bajyanama b'ubuzima kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze, n'abatwite bakangurirwa kwipimisha kugira ngo banagirwe inama. Gahunda mbonezamikurire y'abana bato yibanda ku bana bari munsi y'imyaka itandatu (6). Abana bato n'ababyeyi bagana ingo mbonezamikurire (home-based ECD) bitabwaho kugira ngo bagire ubuzima buzira umuze, bakigishwa kugira isuku n’isukura, gukangura ubwonko bw'abana no kubategura kwiga amashuri abanza.Umwana witaweho hakiri kare, akura neza, atsinda neza mu ishuri kandi amenya gufata ibyemezo bikwiye uko agenda aba mukuru.