Hafunguwe ikigo gifasha abahinzi guhingisha imashini
Mu Murenge wa Karangazi hatangijwe ikigo gishya cyitezweho guhindura ubuhinzi bukajyana n’igihe, aho abahinzi bazajya bahabwa imashini zigezweho mu buhinzi zibafasha kunoza akazi kabo no kongera umusaruro.
Iki kigo cyashinzwe ku bufatanye bwa Hello Tractor na Heifer International, kikaba gifite intego yo gufasha abahinzi kubona ikoranabuhanga riborohereza mu mirimo y’ubuhinzi. Ikigo nk’iki kandi kiri mu Karere ka Kayonza, aho hari imashini 15 zifasha abahinzi.
Mu gutangiza iki kigo ku mugaragaro mu cyumweru cyashize ku wa Kane tariki 21 Kanama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yijeje abahinzi ko nta mpungenge bakwiye kugira ku giciro cy’izi mashini, kuko Leta yamaze kugirana amasezerano n’ibigo by’imari bizabafasha kuzibona mu buryo buboroheye.
Yagize ati: “Turifuza ko buri muhinzi azajya abona ikoranabuhanga rimufasha gukora neza, vuba kandi atavunitse. Abatekerezaga ko ari ibintu bihenze bararuhutse, kuko ubu turi gukorana na BDF n’ibindi bigo by’imari bizafasha abahinzi kubona ubushobozi bwo gukoresha izi mashini.”
Ku ikubitiro, Ikigega cya BDF cyahise giha inkunga abahinzi bane ingana na miliyoni 790Frw, mu rwego rwo kubafasha gutangira gukoresha imashini zigezweho mu buhinzi bwabo.
Bamwe mu bahinzi bagaragaje ibyishimo batewe n’iki gikorwa. Niyitegeka Olivier wo mu Murenge wa Karangazi yagize ati: “Nahoze mfite inzozi kuko gukoresha amaboko gusa byangoraga. Kuba dufite ikigo kituzanira imashini, bitwizeza ko umusaruro wacu uzikuba inshuro nyinshi. Ndashimira Leta n’abafatanyabikorwa bayo.”
Undi muhinzi na we yagize ati: “Nahoze nsarura bike ku butaka bunini kubera imvune no kutagira ibikoresho bihagije. Ariko kuba ngiye kubona imashini zigezweho, bizatuma nongera ubutaka mpinga kandi umusaruro uzikuba inshuro nyinshi. Ibi bizadufasha kwiteza imbere no kurengera imiryango yacu.”
Kugeza ubu mu Gihugu hose habarirwa imashini zifashishwa mu buhinzi zigera kuri 250.