Guverineri w'Intara yasabye ko ubufatanye buranga inzego za Leta n'iz'amadini bwakomeza hagamijwe guteza imbere imibereho y'abaturage

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2019, Hon. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred ari kumwe na Bishop Manasseh Gahima hamwe n'Abayobozi b'amadini n'amatorero, Abayobozi b'Uturere, inzego z’abikorera n’abandi mu nzego zitandukanye zikorera mu turere n’Intara y’Iburasirazuba, yitabiriye amasengesho yateguwe ku bufatanye bw'amadini n'inzego z'abikorera na Rwanda Leaders Fellowship akaba yaberaga muri EPIC Hotel.

 

Muri aya masengesho yo gushimira Imana no gusengera Igihugu, Pasiteri Antoine Rutayisire yatanze inyigisho ifite insanganyamatsiko igira iti "Imbaraga z’Umuyobozi usenga", agaragaza ko Umuyobozi usenga bimuha izindi mbaraga zituma yuzuza neza inshingano ze.

 

Guverineri w’Intara yashimiye abayobozi b'amadini n'amatorero ku bufatanye n'inzego z'ubuyobozi bw'inzego za Leta mu gushyira mu bikorwa gahunda za Leta, anabasaba ko ubu bufatanye bwakomeza hagamijwe kuganisha abaturage mu cyerekezo cyiza no guteza imbere imibereho yabo.

 

Muri aya masengesho kandi, Guverineri yibukije abayitabiriye ko u Rwanda rugiye kwinjira mu gihe cyo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukomeza ubu bufatanye muri iki gihe no kuba hafi abacitse ku icumu rya Jenoside kandi barushaho gukomeza gukangurira abaturage inzira y'ubumwe n'ubwiyunge.