Guverineri Mufuluke Fred yitabiriye inteko rusange y’abaturage ba Katabagemu abakemurira ibibazo

Mu ruzinduko rwa mbere Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Hon. Fred Mufuluke yagiriye mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa 12 Nzeri 2017 yaganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Katabagemu , bari mu kagari ka Kigarama, kuri zimwe muri gahunda z’iterambere anabakemurira ibibazo.

 

Bimwe mu bibazo byagarutsweho birimo amakimbirane mu ngo aho Guverineri Mufuluke Fred yabasabye kwirinda icyatera amakimbirane ,abasaba kujya bashakana basezeranye imbere y’amategeko anabasaba kujyana abana ku ishuri bakiga na cyane ko Leta yabegereje amashuri hafi yabo yifuza ko bahabwa ubumenyi bitabagoye.

 

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kandi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku bibazo by’abaturage bayobora kandi bakabikemura kugira ngo abaturage babone n’umwanya wo gukorera imiryango yabo no kwiteza imbere badasiragijwe.

 

Mu karere ka Nyagatare kimwe n’ahandi mu gihugu, umunsi wa kabiri w’icyumweru hakorwa inama izwi nk’Inteko y’Abaturage bakaganirizwa kuri gahunda za leta n’abafite ibibazo bigakemurirwa hafi y’aho batuye bitabaye ngombwa ko basanga abayobozi ku biro. Iyi gahunda kandi yaje yunganirana n’iy’umugoroba w’ababyeyi, amasibo kimwe n’izindi nama mu midugudu.