Gushyira mu bikorwa ibyo bize byazamuye ireme ry'uburezi

Mu rwego rwo guteza imbere imyigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi no ku bikorwa bifatika, abanyeshuri biga mu mashuri ryisumbuye nka Marry Hill Girls School na St. Antoine Karangazi biherere mu Karere bavuga ko gahunda nshya yaje yo kwiga bashyira mu bikorwa ibyo bize byazamuye ireme ry’uburezi no kurushaho gusobanukirwa ibyo biga.

Utuje Ishimwe Judith, umwe mu banyeshuri wiga Merry Hill Girls School mu mwaka wa 6; ibinyabuzima, ubutabire n’ubumenyamuntu, yagize ati: “Kwiga tunakora pratique biradufasha cyane. Nk’iki gikoresho twakoze, twari twarabyize mu ishuri ariko kubishyira mu bikorwa byatumye tubisobanukirwa kurushaho. Byatumye numva ko ibyo twigira hano bifite akamaro mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yakomeje avuga ko nibagera hanze bazagerageza kubyaza umusaruro ubumenyi bakuye ku mashuri.

Ati: “Nidusoza kwiga ntabwo tuzicara, hari ubumenyi tuzaba twarakuye hano tuzagerageza tububyaze umusaruro. Maze n’ubu hari zimwe mu bintu twikorera hano nk’amavuta, isabune dukoresha no mu buzuma busanzwe, twakoze isabune turayikoresha bigabanya amafaranga ababyeyi baduhaga. Urumva ko ahubwo twabitangiye.”

Naho Keza Apophia wo muri St. Antoine Karangazi, na we wiga mu mwaka wa Gatandatu, imibare, ubumenyi bwa mudasobwa n’ubukungu, yagize ati: “Gushyira mu bikorwa ibyo twigira mu bitabo bituma twumva ibyo twigishwa, bikadutegurira kuba abanyamwuga bashoboye ejo hazaza.”

Umuyobozi wa Marry Hill Girls School, Soeur Mukaminega Antonsiyata, yavuze ko iyi gahunda ari igice cy’ihame ryo kwimakaza uburezi bufite ireme.

Yagize ati: “Turifuza ko umunyeshuri arangiza afite ubushobozi bwo gukemura ibibazo, akoresheje ubumenyi yaherewe mu ishuri. Gushyira mu bikorwa ibyo biga bizamura icyizere cyabo ndetse bikongera ireme ry’uburezi duha abana b’u Rwanda.”

Ni ibintu byashimangiwe na Padiri Gakirage Jean Bosco ufite mu nshingano ishuri rya St. Antoine Karangazi.

Yagize ati: “Nagenze amahanga menshi, nabonye udushya twinshi, uku abana biga, ubundi ibihugu byateye imbere niko bigisha abana babo. Biga bakora platique, bigatuma umwana atibagirwa ibyo yize kuko aba azi no kubikora atari mu nyandiko gusa.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko iyi gahunda yashyizweho na Leta kandi ari igisubizo ku kibazo cy’abanyeshuri barangiza badafite ubumenyi ngiro.

Yagize ati: “Dushyigikiye uburezi bufasha umunyeshuri gusobanukirwa ibyo yiga no kubikoresha mu buzima busanzwe. Kuba Marry Hill na St. Anthony barubahirije gahunda ya Leta, ni urugero rwiza rukwiye gushyigikirwa no mu bindi bigo.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi n’abarezi basabwa gukomeza gutanga umusanzu wabo mu guteza imbere imyigire ishingiye ku bikorwa kugira ngo ireme ry’uburezi rirusheho gutera imbere mu Rwanda.

Mery Hill Girls School, ni ishuri ryisumbuye ricumbikira abanyeshuri b’abakobwa gusa, rikaba ritanga amasomo ya Siyansi. Naho St. Antoine Karangazi yo icumbikira abanyeshuri b’ibitsina byombi bagera kuri 400.