Imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya “GumaMuRugo” yatangiye kugezwaho ubufasha bw'ibiribwa

Kuri uyu wa 19 Nyakanga 2021 hirya no hino mu mirenge imiryango 7,190 yagizweho ingaruka na gahunda ya “GumaMuRugo” yatangiye kugezwaho ubufasha bw'ibiribwa birimo umuceri, ibishyimbo n'ifu y'ibigori. Iyi gahunda yo kugoboka abaturage bagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo iri gushyirwa mu bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.

Mu karere ka Nyagatare ibiribwa bigizwe na toni 32.35 z’ifu y’ibigori (kawunga), toni 35.95 z’ibishyimbo na toni 32.55 ni zo zizahabwa imiryango itishoboye yagizweho ingaruka na gahunda ya Guma mu rugo, hitabwa ku ngano y’abagize umuryango. Uretse ibi biribwa gahunda yo guha abana amata no kunganira imirire y’abana bo mu miryango itishoboye irakomeza.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mushabe David Claudian yavuze ko: Mu karere twatangiye gahunda yo kugoboka abaturage bakeneye ubufasha; hari abari ku rutonde turimo guha ibiribwa ariko ubuyobozi bw'imidugudu burasabwa kugenzura neza ko nta bandi bakwiye gufashwa ngo hatagira uwicwa n'inzara muri ibi bihe bya GumaMuRugo

Muri iyi gahunda n’abanyeshuri ba Kaminuza zifite amashami I Nyagatare bagumye I Nyagatare bazafashwa kubona ibiribwa n’abandi baturage.

Kubera ubwandu budasanzwe bwa COVID-19 Inama y’abaminisitiri yo kuwa 14 Nyakanga 2021 ni yo yafashe ibyemezo birimo no gushyira uturere twa Nyagatare, Burera, Gicumbi, Kamonyi, Musanze, Rubavu, Rwamagana, Rutsiro n’Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo (lockdown) guhera ku itariki ya 17 kugeza kuya 26 Nyakanga 2021.

Hagamijwe kugabanya ubwandu bwa COVID-19 turere twashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo, kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi bagiye gutanga izo service.

Ibiro by’inzego za Leta n’iz’abikorera birafunze . Abakozi bose bazakorera mu rugo kereka abatanga serivise z’ingenzi zisaba kujya aho basanzwe bakorera.

Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze , keretse abacuruza ibiribwa, imiti, ibikomoka kuri petrol n’ibindi bikoresho by’ibanze byemejwe, ariko bigakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byemewe gukomeza bizajya bifunga saa kumi n’imwe za nimugoroba (5:00PM)