GS Nyakigando yegukanye irushanwa rya ‘Business Pitch Competition’

Umunyeshuri witwa Yadufashije Julienne wiga mu kigo cy’amashuri cya G.S Nyakigando yegukanye igihembo cy’irushanwa rya Business Pitch Competition ryateguwe ku bufatanye n’Akarere, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ndetse n’Umufatanyabikowa w’Akarere mu burezi, Educate.

Iri rushanwa ryabereye ku kigo cy’amashuri yisumbuye cya Nyagatare (Nyagatare Secondary School), aho abanyeshuri biga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri yisumbuye bagaragaje ibitekerezo by’imishinga yabo igamije guhanga imirimo no guteza imbere iterambere ry’Igihugu.

 

Muri iri rushanwa, ibigo bitanu bya mbere byahize ibindi mu kugira imishinga myiza mu bigo 48 byitabiriye, bikaba byahawe ibihembo, ikigo cy’amashuri cya GS Nyakigando cyaje ku isonga, gihabwa igihembo kingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 150.

Yadufashije Julienne, waje aserukiye G.S Nyakigando, umushinga we wari ugukusanya ibisigazwa by’ibitambaro akabikoramo ibikinisho by’abana, hagamijwe kugabanya imyanda no guteza imbere ubukungu bukomokamo no kubungabunga ibidukikije.

Nyuma yo gutsinda Yadufashije, yagize ati: “Nishimiye kuba uwa mbere muri iri rushanwa. Bizankomeza mu rugendo rwanjye rwo guhanga udushya no gutekereza ku buryo natanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu. Ndashimira abarimu banjye n’abateguye aya marushanwa baduhaye uru rubuga rwo kugaragaza ibitekerezo byacu.”

 

Yakomeje avuga ko yifuza kuzakora uruganda rubyaza umusaruro ibitambaro biba byakatakaswe bigatabwa, aho kuguma kwangiza ikirere no gutera umwanda.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yashimangiye ko aya marushanwa agamije gutinyura urubyiruko mu gutekereza ku bucuruzi no gutanga ibisubizo by’ibibazo byugarije sosiyete.

Yagize ati: “Urubyiruko nirwo mbaraga z’Igihugu, niyo mpamvu tugomba kurushishikariza kwiga no gushyira mu bikorwa ibitekerezo bifite agaciro ku muryango nyarwanda. Guhanga imishinga ni inkingi ya mwamba mu iterambere ry’Igihugu. Aya marushanwa afasha urubyiruko gutekereza kuri ejo hazaza, no gutegura imishinga ifatika ishobora gushyirwa mu bikorwa. Nk’Akarere, tuzakomeza gushyigikira urubyiruko kugira ngo rurusheho kugira ubumenyi n’ubushobozi bwo guhanga imirimo.”