Gatunda: Abaturage bishimira ikiraro n'umuhanda byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi
Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe ku rwego rw’Akarere wakorewe mu Murenge wa Gatunda aho bakoze ibikorwa birimo gusana ikiraro gihuza utugari twa Nyarurema na Cyagaju, gutunganya umuhanda ureshya n’ibirometero bibiri no gutera ibiti bivangwa n'imyaka; Senateri Kanziza Epiphanie yavuze ko ibikorwaremezo byubakwa mu miganda igiye itandukanye bikwiye kubungwabungwa kandi bigahabwa agaciro kuko biba byagiyeho imbaraga z’abaturage.
Ibi yabitangaje kuwa Gatandatu, tariki 29/03/2025 ubwo we na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr Mark Cyubahiro Bagabe bari bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gatunda mu muganda rusange.
Iki kiraro, cyari cyarangijwe n’amazi, gifatiye runini ubuhahirane bw’Utugari twa Cyagaju na Nyarurema two mu Murenge wa Gatunda, dore ko batari bagishobora kwambuka kuri moto cyangwa imodoka.
Senateri Kanziza Epiphanie yagize ati: “Dufite inshingano zo gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’abaturage n’inzego z’ubuyobozi. Iki kiraro si ikintu cyoroheje; ni ubuzima bw’abaturage bacu, ni imihahiranire yacu, ni iterambere ryacu. Iki gikorwa ni ikimenyetso cy’imbaraga zacu nk’abaturage twishyize hamwe. Ibikorwaremezo nk’iki bidufasha gukomeza iterambere ryacu, kandi turasaba ko tubifata neza.”
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mark Cyubahiro Bagabe na we, yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ibikorwa nk’ibi, ati: “Ubuhinzi n’ubworozi bikenera imihanda n’ibiraro bikomeye kugira ngo abahinzi n’aborozi babashe kugeza umusaruro wabo ku isoko. Iki gikorwa cyerekana ko iyo dushyize hamwe, dutera imbere.”
Bamwe mu baturage bitabiriye uyu muganda bavuze ko guhera ubu ibibazo by’ubuhahirane bikemutse.
Nshimiyimana Adrien yagize ati: “Ubu byakunze, hehe no kongera kubura uburyo tugeza umusaruro wacu ku masoko, turishimye cyane kandi by’umwihariko turashima Perezida Paul Kagame uba yatumye izi ntumwa ze zikagera n’ino mu cyaro kureba imibereho yacu. Ni iby’agaciro cyane.”
Uwizeyimana Jean Pierre, na we yagize ati: “Twari twarabayeho nabi kubera iki kiraro cyangiritse. Ariko ubu twizeye ko ubuhahirane bugiye kongera kugenda neza.”