Gahunda yo kuhira imyaka yazamuye umusaruro inafasha abahinzi guhangana n’amapfa
Bamwe mu bahinzi buhira imyaka ku buso buto barishimira uburyo bushya bashyiriweho bwo kunganirwa mu kugura ibikoresho byo kuhira imyaka kuko bigiye kujya bibafasha guhangana n'ibihe by'izuba byabangamiraga ubuhinzi bwabo.
Muri uyu mwaka w’Imihigo wa 2018/2019 Akarere kahize kunganira abahinzi kuhira imyaka kuri hegitari 180 ariko uyu mwaka urangiye abafite ubutaka bungana na hegitari 223.4 bashobora kubwuhira.Uyu mubare wiyongera ku buso bungana na hegitari 625 zari zisanzwe zuhirwa ku buso buto.
Gahunda yo kunganira abahinzi mu kugura ibikoresho byo kuhira imyaka yashyizweho hagamijwe gukemura ikibazo cy’amapfa yateraga ibura ry’umusaruro cyangwa mucye, aho umuhinzi yunganirwa na Leta 50% by’ikiguzi cy’ibikoresho akeneye kugira ngo yuhire imyaka ye, na we akishyura 50%.
Mu karere ka Nyagatare ubuso buhuje bugera kuri hegitari 3,775.Ubu buso burimo ubw’ ibishanga byatunganyijwe bihingwamo umuceri kuri hegitari 2,250, Igishanga cya Rwangingo cyuhirwa kuri hegitari 625 no mu kibaya cya Kagitumba cyuhirwa hakoreshejwe imashini kuri hegitari 900.
Nyuma ya gahunda yo kuhira imyaka abahinzi baturiye ibishanga n’imigezi ntibikibasaba gutegereza imvura isanzwe igwa ibihembwe bibiri gusa ahubwo ubu bashobora no kweza mu gihembwe cya gatatu (Season C) buri mwaka kandi byongereye umusaruro bari basanzwe babona.
Gahunda ya “Nkunganire” mu kugura ibikoresho byo kuhira imyaka ije yunganira isanzwe yo kunganira abahinzi mu kugura inyongeramusaruro 75% y’ikiguzi cy’inyongeramusaruro na 60% ku borozi bifuza kwegereza amatungo amazi.