Dr Isaac Munyakazi yafunguye ku mugaragaro ibyumba by’amashuri byubatswe mu mwaka wa 2017
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi agirira mu karere yasuye ibigo by’amashuri bitandukanye hagamijwe kugenzura ireme ry’uburezi buhatangwa anafungura ibyumba by’Ishuri Ribanza rya Gahurura rimwe mu mashuri afite ibyumba byubatswe mu mwaka wa 2017.
Hagamijwe kwegereza amashuri abaturage mu karere ka Nyagatare hongeye kubakwa ibyumba by’amashuri 60 n’ubwiherero 144, byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Leta n’ibikorwa by’Umuganda w’abaturage, kugira ngo bitangire byakire anayeshuri mu mwaka wa 2018.
Dr. Isaac Munyakazi yashimye umurava n’ubushake abaturage b’Umurenge wa Rukomo, Ishuri rya Gahurura ryubatsemo, by’umwihariko bagaragaje mu gufasha Leta mu rugamba rwo kurwanya icyabangamira uburengazira bw’umwana ku burezi, icyemura ikibazo cy’ingendo ndende.
Minisitiri ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye kandi yasabye abaturage kurinda abana imirimo ibabuza kwiga, kuva mu mashuri batayarangije kimwe n’indi myitwarire ibangiza nk’ibiyobyabwenge kuko “icyo Leta yifuza ni uko abana bagira ubwenge bakagira ubushobozi bwo kwiteza imbere”.
Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi George yashimiye abaturage bafashe iya mbere mu gusaba amashuri hafi bakanazana abanyeshuri kuyigiramo ariko asaba ababyeyi batarohereza abana kwishuri kubohereza kuko iyo bikozwe biba ari ukubuza umwana uburenganzira kandi ko ubikoze abibazwa.
Mu izina ry’ababyeyi, MUKAMURARA Liberata yashimiye Leta yabumvise ikabashyiriraho ishuri ribegereye ariko anasaba ko iri shuri ryakwagurwa rigashyirwaho n’indi myaka y’amashuri kuko ubu ryatangiye ryakira abana bo mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri w’amashuri abanza.
Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare hari ibigo by’amashuri ya Leta n’ay’abikorera arimo abanza 158, amarerero (ECDs) 18,Amashuri yisumbuye 54, amashuri yigisha ubumenyi ngiro 5 hamwe na Kaminuza ebyiri. Aya mashuri akaba akomeje kongerwa hagamijwe kwegereza amashuri abanyeshuri baba bagikora ingendo ndende bitewe n’ingano cyangwa imiterere y’Akarere.