Buri rugo rurasabwa gutera ibiti bitatu by'imbuto ziribwa

Mu rwego rwo kunoza imirire myiza no kubungabunga ibidukikije, abaturage bo mu Murenge wa Gatunda bahawe ibiti by’imbuto zitandukanye zizabafasha kurwanya imirire mibi n'igwingira. Ibi byakozwe mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Werurwe 2025.

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Gatunda baherutse guhabwa ku buntu ibiti by’imbuto zirimo avoka, imyembe n’indimu bigera kuri 650.

Ni mu gihe intego ari uko buri rugo rugomba kugira byibura ibiti bitatu by’imbuto, naho ikigo cy’amashuri kikagira nibura ibiti 10 by’imbuto.

Bamwe mu baturage barimo Nshimiyimana Adrien, umwe mu bahawe ibiti wo mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyarurema, bishimiye iki gikorwa. Ati: “Nishimiye cyane kubona ibi biti, kuko bizafasha abana banjye kubona imbuto mu rugo. Sinzogera kugura imbuto ku isoko.”

Undi muturage, witwa Mukamusoni Donathille, yavuze ko iki gikorwa kizagira uruhare mu gukemura ikibazo cy’imirire mibi mu bana bato. Ati: “Kubona imbuto byasabaga amafaranga menshi, bigatuma turya indyo idafite intungamubiri zihagije, ariko ubu imbuto zizajya ziboneka hafi yacu. Turashimira ubuyobozi bwacu bwadutekerejeho.”

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yagize ati: “Intego yacu ni uko buri rugo rugira ibiti by’imbuto byibura bitatu kugira ngo bigire uruhare mu kurwanya imirire mibi. Ku rundi ruhande, ibigo by’amashuri bigomba kugira byibura ibiti icumi kuko ariho dutoza abana bacu kugira umuco wo kurya imbuto no kubungabunga ibidukikije.”

Yakomeje asaba abaturage kwita kuri ibi biti no kubirinda ibyonnyi kugira ngo bikure neza, bigire akamaro ku buzima bwabo n’ibidukikije muri rusange.

Ubwo Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Mark Cyubahiro Bagabe aheruka gusura Akarere mu mpera za Werurwe 2025 yavuze ko abaturage bitabiriye uko bikwiye gutera ibiti by’imbuto, yaba ari intambwe nziza mu iterambere ry’ubuhinzi bw’imyaka n’imbuto no gukomeza kubungabunga ibidukikije.

Ati: “Iyo dufashije abaturage kubona ibiti by’imbuto, tuba tubafashije kubona intungamubiri ariko tunakomeza kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Iki gikorwa twifuza ko cyaguka kandi kikaba umuco mu Gihugu hose.”

Mu biti biterwa, hibandwa kuri avoka, imyembe, amapapaye, amapera n’izindi mbuto zifasha mu kurwanya imirire mibi n’izindi.