Buri mubyeyi asabwa konsa umwana byibura inshuro 8 ku munsi
Ababyeyi basabwe konsa neza abana babo kugeza bujuje byibura imyaka ibiri, kandi bakabikora byibura incuro 8 ku munsi, nyuma y’amezi atandandu bagahabwa imfashabere, byose bigakoranwa isuku.
Byatangajwe kuri uyu wa Kane, ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Konsa, ku nsanganyamatsiko ivuga iti: “Konsa neza, ahazaza heza.”
Ni umunsi ugamije gushishikariza ababyeyi, by’umwihariko ababyeyi b’abagore, gukomeza kwimakaza umuco wo konsa abana babo, kuko bifite uruhare rukomeye mu mikurire myiza y’umwana, ubuzima bwiza bw’umubyeyi ndetse n’iterambere rusange ry’Igihugu.
Mu Rwanda, uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Matimba, ahahuriye abaturage n’abayobozi b’inzego zitandukanye.
Mu butumwa yagejeje ku baturage, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Batamuriza Mireille yasabye ababyeyi bose by’umwihariko ababyeyi b’abagore, guha agaciro inshingano yo konsa, bakonsa abana babo neza kandi ku gihe.
Yibukije ko umwana agomba konswa amezi atandatu ya mbere nta kindi kintu na kimwe avangiwe, hanyuma agatangira guhabwa imfashabere ikomatanyije n’ifunguro ryuzuye rikenewe mu mikurire ye.
Yagize ati: “Konsa neza ni uguha umwana ubuzima bwiza, kandi ni icyemezo gifasha no mu mibereho myiza y’umuryango. Dusaba ababyeyi bose kwita ku isuku y’umubiri n’iy’ibikoresho igihe bagiye konsa abana babo. Niba umubyeyi atita ku isuku, ashobora kwica ubuzima bw’umwana aho kumugirira akamaro.”
Yakomeje asaba n’abagabo n’abandi bagize umuryango muri rusange kujya bashyigikira abonsa, babaha umwanya n’amahirwe yo kwita ku bana, kuko konsa si inshingano y’umubyeyi gusa, ahubwo ari igikorwa cy’ubufatanye mu muryango.
Mu bijyanye no guhuza inshingano z’ububyeyi n’akazi cyangwa ibindi, ababyeyi batandukanye bagarutse ku buryo bashyigikiwe kandi bagahabwa umwanya wo konsa abana babo.
Iramukunda Jacqueline, umurezi kuri GS Matimba, usanzwe ari umubyeyi wonsa, yavuze ko nubwo akora akazi gasaba kuguma ku ishuri amasaha menshi, ubuyobozi bw’ikigo bwasanze ari ingenzi gushyiraho icyumba cyihariye cy’umubyeyi aho ashobora kujya konsa.
Yagize ati: “Mfite umukozi uzana umwana ku ishuri, maze mu masaha atatu atatu nkajya kumwonsa mu cyumba cyabugenewe. Ibi byamfashije gukomeza konsa no mu gihe ndi mu kazi. Ndashimira abayobozi batwumva kandi bakatwubaha.”
Na ho Uwera Liliane, wiga muri GS Matimba, akaba yarabyaye afite imyaka 16, ubu afite 19, yavuze ko nubwo yari akiri muto kandi yiga, yahawe ubufasha bwihariye kugira ngo abashe gukomeza konsa umwana we.
Yagize ati: “Mugitondo nsiga nkamye amashereka, kugira ngo bajye bayamuha neza ku gihe. Ndashimira abarezi n’ubuyobozi bw’ikigo kuko bambaye hafi, ntibumbuze amahirwe yo kwiga cyangwa gukomeza konsa.”
Umunsi Mpuzamahanga wo konsa ni igihe cyo kwibutsa buri wese ko konsa atari igikorwa gisanzwe, ahubwo ari igikorwa gifite agaciro gakomeye mu kurengera ubuzima bw’abana, gufasha umubyeyi gukira vuba, no kugabanya impfu zituruka ku mirire mibi mu bana.