Bamwe mu bacuruzi barishimira ko imipaka ibahuza n’Igihugu cya Uganda yongereye umutekano w’ibyo bakora

 

Bamwe mu batuye Akarere ka Nyagatare bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka barishimira ko kuba u Rwanda ruri mu muryango ubahuza n’Igihugu cya Uganda w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) n’imipaka ibahuza n’iki gihugu byateje imbere ubucuruzi bwabo ndetse  n’umutekano wabo n’ibyabo uriyongera.

 

Aba bacuruzi bavuga ko ubu baca ku mupaka bemye bitandukanye n’uko mbere batarabona imipaka nk’uwa Kagitumba, mu murenge wa Matimba ndetse n’uwa Buziba muri Rwempasha bitwaga “abafutuzi” kuko bakoraga ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko bagaca inzira zitizewe bamwe bikanabaviramo kubura ibyabo n’ibihombo bya hato na hato.

 

Aba bacuruzi barishimira imibanire y’Igihugu cy’u Rwanda n’ibindi bihugu nk’ikimenyetso cy’imiyoborere myiza iri mu Rwanda ikaba iri mu byoroheje ubuhahirane n’abatuye mu bindi bihugu binateza imbere ubucuruzi bakora.

 

Mu karere ka Nyagatare, imirenge ya Matimba, Musheri,Karama, Tabagwe na Kiyombe ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda naho iya Rwimiyaga na Matimba igahana imbibi n’Igihugu cya Tanzania byose biri mu muryango umwe n’u Rwanda uzwi nka ‘East African Community’.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Mupenzi George arakangurira abaturage kubyaza umusaruro aya mahirwe yo guturana n’ibindi bihugu kuko ari isoko ry’umurimo n’iry’ibyo bakora riba ryiyongereye.

 

Mupenzi George akomeza akangurira abaturage kwitwararika umutekano w’abambuka mu bindi bihugu bihana imbibi n’Akarere hamwe n’ibyo batwarayo kuko iyo biciye ku mupaka uzwi n’umutekano wabo uba wizewe aho guca mu mazi cyangwa n’ahandi bashobora guhurira n’abagizi ba nabi.

 

Kugeza ubu Umupaka wa Kagitumba n’uwa Buziba ikora iminsi yose hakaba hari na gahunda yo kubaka undi mupaka wa Kizinga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018.