Amadini n’amatorero arasabwa kwigisha abayoboke bayo amateka ya Jenoside
Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abanyamadini basabwe kugira uruhare rugaragara mu kwigisha abayoboke babo amateka nyakuri ya Jenoside, hagamijwe kurwanya ingengabitekerezo yayo, guhangana n’abayipfobya no gukomeza kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.
Ubu butumwa bwatangiwe ku rwibutso rwa Nyagatare ruruhukiyemo imibiri 99 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside, ahabereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorerwe Abatutsi, cyateguwe n’Itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa 7 bo mu Karere ka Nyagatare, baje no kuremera abarokotse Jenoside babiri bahawe inka.
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yavuze ko abanyamadini bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu, bityo ko bagomba no kuba ku isonga mu bikorwa byo gukumira icyaha cya Jenoside n’ingaruka zayo.
Yagize ati: “Amadini afite ijwi rikomeye mu bantu babayoboka, ni yo mpamvu dusaba abayobozi b’amadini, abigisha, abapasteri n’abapadiri kurushaho kwigisha ukuri ku mateka y’Igihugu, by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo abayoboke babo barusheho gusobanukirwa ububi bwayo n’akamaro ko kuyirwanya.”
Yakomeje ashimira ibikorwa by’urukundo Abadivantiste bagaragaje, birimo no kuremera abarokotse Jenoside mu buryo bufatika, aho abarokotse babiri bahawe inka, nk’ikimenyetso cy’ihumure, kwiyubaka n’ubumwe.
Pasiteri Ngamije Danny, Umuyobozi w’Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi mu turere twa Nyagatare, Gatsibo na Kayonza, yavuze ko itorero ayoboye ryiyemeje kuba ku isonga mu rugamba rwo kwigisha amateka nyakuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi, rihereye ku bayoboke baryo.
Yagize ati: “Twemera ko amahoro arambye yubakira ku kuri. Niyo mpamvu twiyemeje guhora twigisha abayoboke bacu ibyabaye mu mateka y’u Rwanda, kugira ngo ibyo twanyuzemo bitazasubira ukundi.”
Yavuze ko uretse kwigisha no kwifatanya mu bikorwa byo kwibuka, Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi ryahisemo no gutanga umusanzu wihariye mu gufasha abarokotse kubona ibibafasha kwiyubaka, harimo n’izi nka zaremewe imiryango ibiri.
Abarokotse Jenoside bahawe inka bavuga ko bazibonamo urukundo. Nyiragaruka Jeannine yagize ati: “Iyo mbonye inka, numva ko nongeye kugira icyizere. Iyi nka izampa amata, izantunga kandi bizatuma numva ko hari abantu b’inkoramutima bankunda.”
Undi warokotse wahawe inka witwa Kayitesi Godeberetha na we yavuze ko igikorwa nk’iki gitanga ihumure no kumva ko batibagiranye.
Yashimangiye ko ubufasha nk’ubu butuma barushaho kugira icyizere cyo kwiyubaka no gukomeza kuba Abanyarwanda bubaka Igihugu.