Aborozi bavuga ko kororera mu biraro byatumye umukamo wiyongera

Mu gihe ubuhinzi n’ubworozi bifatwa nk’inkingi y’iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu, bamwe mu borozi bo mu Karere bavuga ko uburyo bushya bwo kororera mu biraro bwahinduye byinshi mu mibereho yabo, cyane cyane mu kongera umusaruro w’umukamo.

Maridadi Peter, umworozi wororera mu Murenge wa Rwimiyaga, ni umwe mu batangiye kororera mu biraro, avuga ko mbere yaho, umukamo w’inka ze wari muke kandi utahoragaho. Ariko nyuma yo kuzishyira mu biraro, akazigaburira neza akanazitaho uko bikwiye, yishimira impinduka zigaragara.

Ati: “Mbere nari mfite inka 150 ku 180, icyo gihe inka imwe yakamwaga nka Litiro 3,4 gutyo. Ariko ubu, nyuma yo kuzororera mu biraro no kuziha ifunguro ririmo intungamubiri, inka imwe iyo ikimara kubyara ikamwa Litiro 30, mu nka 80 mfite uyu munsi, zikamwa Litiro 700 ku munsi, mu gihe mbere narimfite inka nyinshi ariko umukamo ntuboneke.

Maridadi avuga ko uretse kongera umukamo, kororera mu biraro byamwongereye umutekano, kuko inka ze zitagihura n’ingaruka z’imvura, izuba ryinshi cyangwa kwibwa. Ubu yateguye neza ibiraro bye, afite aho agaburira inka n’aho zinywera amazi meza.

Yakomeje avuga ko ateganya no kongera umubare w’inka ze kuko amaze kubona ko ubu buryo butanga umusaruro ufatika.

Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen, avuga ko uburyo bwo kororera mu biraro ari kimwe mu by’ibanze Akarere kashyize imbere mu rwego rwo guteza imbere ubworozi bw’umwuga.

Avuga ko byafashije cyane mu gukemura ibibazo byinshi aborozi bahuraga na byo, harimo nko kubona amata make, indwara zibasiraga inka ndetse n’amakimbirane ku butaka bw’aborozi n’abahinzi igihe inka zabaga zoneye Abaturage.

Ati: “Twashyize imbaraga mu guhugura aborozi bacu, tubaha inama. Ubu dufite aborozi benshi barimo kubona umusaruro uhagije, kandi bifasha no mu kugabanya ubukene mu ngo zabo.”

Meya yongeyeho ko bafite gahunda yo gukomeza gushishikariza aborozi kwitabira kororera mu biraro, ndetse ko hari n’ubufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kubagezaho amahugurwa.

Kugeza ubu mu karere ka Nyagatare habarirwa inka zisaga ibihumbi 230.