Aborozi barasabwa kongera umukamo kugira ngo bazabashe kubyaza umusaruro uruganda rw’amata y’ifu rwatangiye kubakwa
Kuri uyu wa 15/10/2021 Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana, ari kumwe n'abagize Inama y'umutekano itaguye y'Intara, Umuyobozi w'Akarere Bwana Mushabe David Claudian n'abandi bayobozi, yatangije ku mugaragaro imirimo yo kubaka Uruganda ruzatunganya amata y'ifu.
Imirimo yo kubaka uru ruganda mu Cyanya cy'Inganda cya Rutaraka ho mu murenge wa Nyagatare izamara amezi 11,rukazatunganya amata angana na litiro 500,000 ku munsi, azaturuka mu turere dutandukanye turimo n'aka Nyagatare.
Guverineri w'Intara yashimiye Ubuyobozi bw'uruganda Inyange Industries rugiye kubaka uru ruganda ku gikorwa cy'indashyikirwa nk'iki mu Ntara, kinajyanye n'icyerekezo cy'Intara n'Akarere ka Nyagatare ,by'umwihariko,cyo kuba Igicumbi cy'ahatunganyirizwa ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.
Guverineri Emmanuel K. Gasana yashimiye H.E Perezida Paul Kagame watanze inzuri mu karere ka Nyagatare n'ahandi mu Ntara,Kaminuza yigisha Ubworozi no kuvura amatungo ya UR/Nyagatare na Gahunda ya Girinka bityo ko ahasigaye ari aho kubyaza umusaruro aya mahirwe n'uru ruganda rukabona amata.
Guverineri w'Intara yasabye aborozi korora by'umwuga bigamije ubucuruzi kuko isoko ry'amata ryagutse bityo ko inzuri zose zigomba gukoreshwa icyo zagenewe zikabyazwa umusaruro.
Mu karere ka Nyagatare habarurwa inzuri 7,520 ziri ku buso bwa hegitari 68,284, n’amakusanyirizo y’amata 16 yakira amata ari hagati ya litiro 100,000 na litiro 87,000 mu gihe cy’imvura na Litiro 45,000 mu gihe cy’izuba ari nayo mpamvu aborozi bagirwa inama yo korora inka z’umukamo no kugira ibiribwa by’inka bizitunga no mu gihe cy’izuba kugira ngo umukamo udahindagurika.