Aborozi barasabwa gukorera inzuri neza no kwita ku mishinga igamije kubongerera umukamo kugira ngo biteze imbere

Kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen yagiranye inama n'abaturage bororera mu murenge wa Karangazi abakangurira gukorera neza inzuri no gutanga imishinga igamije kongera umukamo igaterwa inkunga n’umushinga wa RDDP(Rwanda Dairy Development Project), mu gihe abaturiye Ikigo cy'imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro bazafashwa kuzitira inzuri na bo bagasabwa kuzikuramo ibihu bibuza ubwatsi kumera.

 

Aborozi basabwe gutanga imishinga igamije kongera umukamo n'ibiwukomokaho igaterwa inkunga ingana na 50% naho iyo kugeza amazi mu nzuri no kuyafata igaterwa inkunga ya 60% mu gihe abaturiye Ikigo cy'Imyitozo ya Gisirikare cya Gabiro bazazitirirwa inzuri ku nkunga yose na bo bakorere inzuri bazikuramo ibihuru (bush clearing) ari na byo bizaba ari 50%y'imirimo yo gukorera urwuri,kuzitira na byo bikaba 50%.Aborozi bose barasabwa gukorera neza inzuri bitarenze tariki ya 10/1/2019.

Ibi ni mugihe aborozi bishimira ko imvura yaguye ubwatsi bukaboneka ariko bakaba bakangurirwa gukorera inzuri neza mu gihe imvura ikigwa bityo hakamera ubwatsi bwinshi no gutekereza uburyo inka boroye zazabateza imbere bakora imishinga igamije kongera umukamo no kongerera agaciro umukamo babona.