Aborozi barakangurirwa gutera ubwatsi hagamijwe kongera umukamo

Kuri uyu wa kabiri tariki 21/10/2019, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,Bwana Rurangwa Stephen yatangije igihembwe cya mbere 2020A cyo gutera ubwatsi bw’ amatungo ,gitangirizwa mu murenge wa Nyagatare ,mu Kagari ka Rutaraka.

Muri gahunda yo gutera ubwatsi, Bwana Rurangwa Stephen yakanguriye aborozi gutera ubwatsi kugira ngo barusheho kongera umukamo w’ inka zabo. Aborozi bakanguriwe kugira isuku y’ amata, kurwanya indwara z’ ibyorezo, gukingiza inka zabo no gusuzumisha inka, babyaza umusaruro amahirwe yo kuba Akarere gafite laboratoire y’amatungo.

Aborozi kandi bakanguriwe kwitabira gahunda ya ‘Nkunganire’ itangwa n’ umushinga wa RDDP mu bikorwa birimo kubaka ibiraro, gufata amazi, gutera ubwatsi n’ibindi birimo kongerera agaciro umukamo no guteza imbere ubworozi.

Aborozi beretswe imashini zaguzwe na RDDP zibarizwa mu Kigo cy’Igihugu RAB/ Station ya Nyagatare zigenewe kuzinga ubwatsi bakangurirwa kuzigura bunganiwe kugira ngo zizabafashe mu kuzinga ubwatsi bwo guhunika.