Abivuriza ku ivuriro rya Nyabitekeri bishimira ko begerejwe serivisi z’amaso

Abarwayi bagana Ivuriro rya Nyabitekeri ryongerewe ubushobozi (Second generation) riherereye mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Tabagwe barishimira ko begerejwe serivisi bajyaga bajya gushaka mu bitaro bikuru, nyuma yo kongererwa ubushobozi n’ibikorwaremezo birimo serivisi z’amaso, iz’ububyaza ndetse n’iz’amenyo.

Bamwe mu baturage baryivurizamo bavuga ko iri terambere ryabafashije kubonera serivisi hafi, bakarindwa ingendo ndende bajyaga bakora bajya gushaka ubuvuzi.

Mukandoli Alice, umwe mu baturage baturiye iri vuriro, yagize ati: “Ubusanzwe twajyaga tujya Kabgayi cyangwa mu bindi bitaro ariko bigatwara amafaranga menshi n’igihe. None ubu serivisi z’amaso zirahari, baratwakira neza kandi bituma tubasha kwivuza vuba tutatakaje byinshi.”

Ku ruhande rwa serivisi z’ububyaza, abaturage nabo barishimira ko zongeyewe ubushobozi ndetse zikanabegerezwa. Nyiransabimana Vestine, umubyeyi uherutse kuhabyarira, yagize ati: “Ubu abadufasha kubyara barahari kandi bahora biteguye. Serivisi zirihuta, nkatwe dutuye hafi bidufasha kubyara tudatakaje igihe cyangwa ngo tugende kure. Ni iby’agaciro kubona ububyaza bwiza butwegereye.”

Umuyobozi w’ivuriro rya Nyabitekeri, Uwamahoro Esperance, avuga ko imbaraga bashyize mu kwagura serivisi zimaze gutanga umusaruro ufatika. Yagize ati: “Twakira ababyeyi babyara hagati ya 10 na 15 buri kwezi, kandi mu kwezi twakira abarwayi basaga 3000 muri serivisi zitandukanye. Mu buvuzi bw’amenyo, twakira abasaga 200 buri kwezi. Kongera serivisi z’amaso byari bikenewe cyane kuko abaturage bajyaga babona bikomeye kubona ubwo buvuzi.”

Akomeza avuga ko kimwe mu byishimirwa n’abaturage ari uko serivisi z’amaso ubu ziri hafi yabo. Ati: “Abantu benshi bumvaga ko indwara z’amaso zivurirwa gusa mu Bitaro bya Kabgayi. Kugeza ubu nabo babasha gukingirwa no kuvurwa hano, kandi byishimiwe cyane n’abaturage.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yabuze ko gahunda ari gukomeza kunoza serivisi kandi zegerejwe abaturage. Ati: “Ibikorwa nk’ibi bituma tugabanya ingendo abaturage bakoraga bajya gushaka serivisi kure. Turashimira ubuyobozi bw’Igihugu cyacu kuko nibwo butekerereza abaturage bukabona ko bavunika, bukabaruhura; tugomba gukomeza kwita ku buzima bw’umuturage kuko ari ryo shingiro ry’iterambere n’ubuzima bwiza.

Iri vuriro ry’ibanze rya Nyabitekeri ryari risanzwe rikora, ritanga ubuvuzi bw’ibanze, rikaba ryarayangiye gutanga izi serivise zindi nk’ivuriro ryongerewe ubushobozi guhera muri Gicurasi uyu mwaka wa 2025.