Abitabiriye imburikabikorwa n'imurikagurisha basabwe kurushaho guhanga udushya n’imirimo mishya
Ubuyobozi bw’Akarere burashishikariza abacuruzi n’abikorera kurushaho guhanga udushya n’imirimo mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi, inganda n’ubukorikori mu bikorerwa mu Karere.
Ni ibikubiye mu butumwa, Umuyobozi w’Akarere, Gasana Stephen yatanze ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikabikorwa ry’iminsi ine riri kubera mu Karere ku kibuga cy'umupira w'amaguru cya Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Nyagatare, ryatangiye tariki 29 Gicurasi 2025.
Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu n’ubucuruzi, Akarere ka Nyagatare ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) bateguye imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragaza ibihakorerwa no kubihesha agaciro.Iki gikorwa cyabaye umwanya wo kugaragaza ibyo Akarere kagezeho, kongera isoko ku bikorerwa mu karere, ndetse no guteza imbere imikoranire hagati y’abikorera n’inzego z’ubuyobozi.
Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yasabye abaturage n’abikorera gukomeza guhanga udushya, bagashora imari mu bikorwa bifatika no gutangiza imirimo mishya, kugira ngo umwaka utaha imurikabikorwa rizabe rinini kandi rinoze kurushaho.
Yagize ati: “Uyu munsi dufite abaje kumurika ibyo bakora 78, mu gihe umwaka ushize twari dufite abantu 60, bivuze ko turi kuzamuka, bibaye byiza twakomeza uyu murongo ariko tukarushaho guhanga udushya n’imirimo mu byo dukora bya buri munsi.”
Yakomeje ashimira urugaga rw’abikorera n’abafatanyabikorwa b’Akarere ku ruhare bagize mu gutegura iki gikorwa.
Yagize ati: “Ndashimira byimazeyo urugaga rw’abikorera mu Karere ka Nyagatare hamwe n’abafatanyabikorwa badufashije gutegura imurikabikorwa. Iki ni igikorwa cyerekana ubushobozi bw’abatuye akarere, kikanafasha abantu benshi bo mu Gihugu no hanze yacyo kumenya ibikorerwa hano.”
Meya Gasana yavuze ko kuba uyu mwaka hariyongereye umubare w’abitabiriye imurikabikorwa ugereranyije n’imyaka yabanje, bigaragaza ko iterambere rigenda rifata intera nziza mu Karere.
Depite Mukarugwiza Judith, umwe mu bayobozi bitabiriye iki gikorwa, yashimye uruhare rw’abikorera mu kwerekana ibyo bakora, agaragaza ko imurikabikorwa ari urubuga rukomeye rwo gusangira ubumenyi, gukorana no kumenyekanisha ibyo abantu bakora.
Yagize ati: “Imurikabikorwa ni uburyo bwiza bwo kugaragaza ibyo umuntu amaze kugeraho, binatuma abantu bagira amahirwe yo guhura, kuganira no kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere.”
Depite Mukarugwiza yanashishikarije abikorera n’abacuruzi gukoresha EBM (Electronic Billing Machine) mu bikorwa byabo bya buri munsi, nk’inzira yo gufasha Igihugu gutera imbere binyuze mu gusora neza no kunoza imitangire ya serivisi.
Abamuritse bagaragaje ibyiza bikorerwa mu karere birimo ibiribwa byatunganyijwe, ibikorerwa mu nganda nto n’iziciriritse, ibikoresho by’ubwubatsi, imyambaro, ibikoresho by’ikoranabuhanga, ubukorikori, n’ibindi byinshi. Hari hanagaragayemo abahanzi n’urubyiruko bafite imishinga idasanzwe mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’udushya twifashishwa mu buzima bwa buri munsi.