Abikorera barashishikarizwa gukura amasomo ku imurikagurisha bikabafasha kunoza ibyo bakora

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba atangiza imurikagurisha ry'abikorera bo muri iyi ntara, Nyagatare

Kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 28 Kanama 2018, mu Karere ka Nyagatare harabera imurikagurisha ( Mini-Expo) ry’Intara y’Iburasirazuba ku nshuro yaryo ya cyenda. Kuri uyu wa 20 Kanama ni bwo Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Mufulukye Fred yatangije iri murikagurisha ku mugaragaro asaba abaryitabiriye kurikuramo amasomo abafasha kunoza ibyo bakora kuko ari umwanya wo kwiga ibyo abandi bakurusha.

NDUNGUTSE Jean Bosco ahagarariye urugaga rw’abikorera mu Ntara y’I burasirazuba, yavuzeko abikorera bo muri iyi ntara bungukiye byinshi muri iri murikagurisha aho ku munsi ryitabirwaga n’abaturage barenga 2,700 baje gusura no kugura ibintu bitandukanye. Iri murikagurisha ryitabiriwe n’abamurika 184 baturutse mu Rwanda no mu bihungu bitandukanye nka <link https: www.facebook.com hashtag _blank>Kenya, <link https: www.facebook.com hashtag _blank>PakistanUbuhinde, Misiri , <link https: www.facebook.com hashtag _blank>Malaysia na <link https: www.facebook.com hashtag _blank>Uganda

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian, yashimiye ubuyobozi bw’igihugu budahwema gutegurira abanyarwanda gahunda nziza zibagenera ibikorwa by’iterambere anavuga ko iri murikagurisha ririmo gufasha abamurika b’Intara y’I burasirazuba gutyaza ubwenge mu byo bakora.

Guverineri w'Intara Bwana Mufulukye Fred yashimiye Abaturage bifatanyije n’ibigo by’abikorera byo mu Rwanda, ibyo mu mahanga,.. byitabiriye imurikagurisha ry'Intara (Mini-Expo2018) kuko bigaragaza agaciro abikorera bahabwa n’uruhare rwabo mu kubaka, guhesha agaciro Igihugu.

Guverineri Mufulukye Fred yasabye abikorera ko iri murikagurisha ribabera umwanya wo guhura n’abacuruzi baturutse mu bindi bihugu no kwigiranaho hagamijwe kunoza ibyo bakora haba iby'ubuhinzi, ubworozi, inganda, ibigo bitanga serivisi,...kugirango bikomeze guhangana ku isoko mpuzamahanga cyane cyane bazirikana umurimo ukozwe neza kandi unoze, banatanga serivisi nziza kandi zihuse.

Guverineri yabijeje uruhare rw'Intara mu gukomeza gushyigikira uyu muco mwiza wo kwigira, kwihesha agaciro no kugahesha igihugu bahora batozwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.