Abazitabira Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 basabwe gukunda Igihugu no ku gikorera
Mu Karere ka Nyagatare kimwe n’ahandi mu Gihugu hose hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa by’Urugerero rw’Inkomezabigwi ikiciro cya 13, byitabiriwe n’abanyeshuri 1,045 basoje amashuri yisumbuye mu mwaka w’amashuri wa 2024–2025.
Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Kiyombe, aho izi ntore zabanje kwifatanya mu gikorwa cy’umuganda wo gutunganya umurima w’imboga z’intoryi, mbere yo kwitabira ibiganiro.
Mu gutangiza uru rugerero, ubuyobozi bwagaragaje ko ari amahirwe akomeye ku rubyiruko yo kongera kwimakaza indangagaciro z’ubumwe, gukunda Igihugu, umurimo n’ubwitange.
Basobanuriwe ko urugerero ari ishuri ryigisha urubyiruko kuba abaturage b’intangarugero, biteguye gutanga umusanzu mu iterambere ry’Igihugu.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa bagaragaje ishyaka n’umuhate mu bikorwa bagiyemo. Nsengiyumva Jean Claude, umwe mu ntore zitabiriye, yavuze ko biteguye gukora cyane bagashyira imbere imyitwarire myiza n’umurava.
Ati: “Twebwe nk’intore z’ikiciro cya 13, twiyemeje kuzarusha bakuru bacu, twese imihigo 100% dukora ibikorwa bifatika bigaragarira abaturage kandi bibafitiye akamaro.’
Naho mugenzi we Mukamana Divine, yavuze ko intego yabo ari ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba intangarugero mu bikorwa byose bagiyemo, ati: “Turi urubyiruko rufite intego. Twiteguye kuzuza inshingano zacu neza, tukaziba icyuho aho abakuru bacu bagize intege nke.”
Mu butumwa bwatanzwe n’intumwa ya MINUBUMWE, Gasana Pascal, yashimiye urubyiruko rwitabiriye urugerero, abasaba kuba indashyikirwa mu byo bakora byose, haba mu bikorwa by’umuganda, mu mibereho myiza no mu myitwarire. Yabasabye gukoresha amahirwe bahawe yo kwigishwa no gutozwa indangagaciro, agaragaza ko urugerero ari urubuga rwo gutegura abayobozi b’ejo hazaza.
Yagize ati: “Izi ntore zigomba kugaragaza impinduka zigaragara, zikaba urugero rwiza mu muryango nyarwanda.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye izi ntore kuzaba indashyikirwa, gukora neza zikaba intangarugero na bandebereho mu byo bagiyemo byose.
Yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, gukunda Igihugu no gukorera hamwe mu bwubahane, ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’Igihugu. Turabasaba kwitwara neza, mukaba urugero rwiza aho muzaba hose, mu bikorwa by’urugerero no mu buzima busanzwe mukaba nkore neza bandebereho.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwanagaragaje ko umubare w’abitabiriye uyu mwaka udashimishije ugereranyije n’umwaka ushize, aho mu 2024 bari 2,064 none ubu bakaba ari 1,045.
MINUBUMWE igaragaza ko mu mwaka ushize Nyagatare yaje ku mwanya wa 26 mu turere 30 tugize Igihugu mu kwesa imihigo y’intore ziri ku rugerero, mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba yaje ku mwanya wa nyuma n’amanota 70.2%.
Biteganyijwe uru rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 ruzasozwa kuwa 16 Gashyantare 2026.