Abayobozi n’abaturage bifatanyije n’abandi banyarwanda kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi

Hon. Depite Uwimanimpaye Jeanne D'Arc ,Umuyobozi w’Akarere Mushabe David Claudian, abayobozi b'inzego z'umutekano,ab'amadini n'ibigo bikorers mu karere, n'abandi bayobozi bifatanyije n'abanyarwanda, by'umwihariko abatuye Umurenge wa Matimba mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, banunamira abazize jenoside yakorewe abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rwentanga, rushyinguwemo imibiri 63 y'abazize jenoside.

Umuyobozi w’Akarere Bwana Mushabe David Claudian yabwiye abaturage ko mu gihe turi kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi, dukwiye kubikuramo imbaraga zo gukomeza abayirokotse mu bihe bikibagoye no guharanira kwiyubaka, tureba aho tuvuye n'aho tugeze kugira ngo tumenye ibisabwa aho tugamije kugera no kubaka Igihugu.

Hon.Depite Uwimanimpaye Jeanne D'Arc yibukije ko kwibuka jenoside yakorewe abatutsi ari inshingano zacu nk'abanyarwanda kuko dukuramo imbaraga zidufasha mu nzira ndende dufite yo kwiyunga no kuba umwe kugira ngo tubashe kwiyubakira u Rwanda. Yongeyeho ko muri iki gihe hakenewe imbaraga za buri munyarwanda mu kubaka Igihugu.

Abaturage kimwe n’abayobozi bagize icyo bavuga hamwe n’uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi watanze ubuhamya bashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika jenoside yakorewe abatutsi bityo abanyarwanda bakongera kugira Igihugu gitekanye kandi kizira amacakubiri.

Hon.Depite Uwimanimpaye Jeanne D'Arc avuga ko “ntacyo twakora ngo tugarure abo twabuze muri Jenoside ariko kwibuka bituma tubazirikana tukanabasubiza agaciro bambuwe. Kwibuka tubikuramo imbaraga zo gusigasira Igihugu cyacu n'izo guca intege undi wese washaka gusubiza Igihugu cyacu mu mateka mabi nk'aya jenoside yakorewe abatutsi.”

Ku mugoroba wo kuri uyu munsi Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n'abandi bayobozi bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nyagatare mu rugendo rwo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ruva mu Mujyi wa Nyagatare berekeza ku biro by'Akarere aho yacaniye urumuri rw'icyizere, hanatangizwa umugoroba wo kwibuka.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Nyagatare, Bwana Twagirayezu Emmanuel yasabye abarokotse jenoside gukomera, asaba n’abaturage gukomeza kubaba hafi mu rugendo barimo biyubaka kuko hakiri abagihungabanywa n’ibihe cyangwa imibereho babayeho,anashima ko mu bushobozi buhari abarokotse jenoside yakorewe abatutsi batishoboye bafashwa kwiteza imbere.

Kuri uyu munsi kandi mu midugudu hatanzwe ikiganiro ku mateka y’itegurwa n’ishyirwamubikorwa rya jenoside yakorewe abatutsi abaturage banacyunguranaho ibitekerezo mu gihe hategerejwe ikindi kiganiro kizatangwa tariki ya 10/4/2019 ku ubumwe bw’abanyarwanda mu kubaka u Rwanda nyuma ya jenoside, kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside no kubaka icyerekezo gikwiye.

Ku nshuro ya 25 hibukwa Jenoside yakorewe abatutsi, insanganyamatsiko iragira iti “Twibuke Twiyubaka” ikazamara iminsi ijana nk’uko bisanzwe mu gihe icyumweru cy’icyunamo kizasozwa tariki ya 13 Mata 2019, ku rwego rw’Akarere kikazasorezwa mu kagari ka Gakirage mu murenge wa Nyagatare.