Abaturage b'Umurenge wa Mimuli bashimiwe igikorwa cy’umuganda cy’indashyikirwa
Mu muganda usoza ukwezi kwa Kamena wo kuri uyu wa 24//6/2017 abaturage b’umurenge wa Mimuli bashimiwe ku gikorwa cy’umuganda cyo gukora umuyoboro uzageza amazi meza ku batuye utugari twa Rugari na Mimuli twajyaga tubura amazi mu gihe cy’izuba.
Visi perezida w’Inteko Ishinga Amategeko-Umutwe w’Abadepite, Uwimanimpaye Jeanne d’Arc yashimiye abaturage b’uyu murenge wa Mimuli ku gitekerezo cyiza cyo kwegereza abaturage amazi meza kuko bivuze byinshi haba ku isuku ndetse n’ubuzima muri rusange, abasaba gukomeza ibikorwa nk’ibi byo kwigeza ku biri mu bushobozi bwabo biyubakira Igihugu.
Umuyoboro w’amazi wakozwe n’aba baturage mu bikorwa by’umuganda ureshya n’ibiro metero bitandatu (6) bakaba bari bamaze kuzuza bine byiyongereyeho bibiri mu muganda wo kuri uyu muganda.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere, Mugabo Alexis yashimiye abaturage ba Mimuli bagaragaje ko hari ibyo bashobora gukora mu kwiyubakira Igihugu abasaba kubikomeza no kubungabunga ibimaze kugerwaho kugira ngo bigire umumaro biba byitezweho.
Nyuma y’umuganda kandi abatuye umurenge wa Mimuli bahawe ikiganiro gitegura umunsi w’amakoperative uteganyijwe kuba tariki ya 29 Kamena 2017 ndetse basabwa guhuza imbaraga n’ibitekerezo mu makoperative kugira ngo batere imbere.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko bahuriye mu Ihuriro riharanira imibereho myiza y’abaturage kandi bagejeje ku baturage ubutumwa mujyanye no kuboneza urubyaro hamwe no kwandikisha abana bavuka mu bitabo by’irangamimerere kugira ngo babashe guteganyirizwa mu igenamigambi ry’Igihugu bijyanye n’ubushobozi gifite.
Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Mimuli ni wo wabashije gushimirwa na Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu ku gikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’abaturage mu muganda nyuma y’umurenge wa Mukama wahembwe mu mwaka ushize wa 2015/2016.