Abaturage bo mu Mirenge ya Nyagatare na Rukomo bavugako ikiraro cyo mu kirere cyahinduye imibereho yabo

Abaturage bo mu Mirenge ya Rukomo na Nyagatare barishimira intambwe ikomeye bateye mu mibereho yabo nyuma yo kubona ikiraro cyo mu kirere cyambukiranya umugezi w’Umuvumba, kikaba cyaragize uruhare runini mu koroshya imigenderanire n’ubuhahirane hagati y’abaturage, ndetse kikanakumira impanuka zari zisanzwe ziterwa no kurohamira mu mugezi w’Umuvumba.

Aba baturage bavuga ko mbere y’uko bubakirwa iki kiraro, bajyaga bishakamo ibisubizo bakubaka ik’ibiti ariko imvura yagwa ikabitembana, bigatuma abana bajyaga ku mashuri, abarwayi bajya kwa muganga ndetse n’abacuruzi bajyaga ku isoko bari mu byago kubera kubura inzira nyayo yo kuwambuka.

Yankurije Tirifina, wo mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Nyakagarama, yagize ati: “Tujya ku isoko cyangwa kwa muganga twambukaga dufashe amaboko. Inshuro nyinshi twamaraga iminsi tutagenda igihe Umuvumba wabaga wuzuye. Hari umu mama wari uri kumwe n’umugabo we baje Bushoga, baturutse za Nyabitekeri, umugabo rero yaje gutirimuka ku giti cyari gihari, umugabo yituramo baramushaka baramubura, arapfa burundu, baje ku mubona nyuma y’iminsi itatu mu mikinga. Ibyo byari ibikomere ku mitima yacu. Ariko ubu turagenda ku manywa n’ijoro, ndetse n’abatwaye abantu kuri za Moto n’amagare babona uko batambuka nta mpungenge. Turifuza ko n’ahandi byagerayo.”

Yankurije yakomeje ashima ati: “Ndashima Paul Kagame we uhora utekereza ku banyarwanda, Imana yamuduhaye yari ibizi ko akwiriye abanyarwanda.”

Biryabarama Felecien, utuye mu Murenge wa Rukomo, ati: “Ndi umuturage wabonye impinduka z’iki kiraro ku buryo bugaragara. Natangiye akazi ko kwigisha kuva 2006, navaga ahitwa ku Kiyenzi nkigisha Cyonyo, nacaga hano mu Muvumba tunyura ku biti, twakoraga umuganda tugashyiraho ibiti ariko Umuvumba wakuzura ukabitwara. Ndi umwe mu bagisabye kuko njye aha mpanyura buri munsi, abana bajyaga babura uko bajya, banava kwiga bavuye Cyonyo mbere y’uko cyubakwa, Ubu se urambwira ko natinya kujyana umwana ku ishuri? Oya kabisa. Ikiraro cyaradufashije.”

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, avuga ko iki kiraro cyo mu kirere ari kimwe mu bikorwa bifatika bigaragaza uko Leta y’u Rwanda yita ku mutekano, ubuzima n’iterambere by’abaturage.

Ati: “Iki kiraro cyari gikenewe cyane. Cyuzuye mu gihe gito ariko gifite agaciro k’igihe kirekire. Icyari kigamijwe ni ukurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no kubafasha kugira uburyo buboroheye bwo kugera aho bifuza. Ndashimira cyane abaturage bagize uruhare mu gukurikirana no gushyigikira imirimo yo kucyubaka kandi ndabasaba gukomeza ku kibungabuga kimwe n’ibindi bikorwaremezo Leta igenda yegereza abaturage.”

Iki kiraro cyubatse ku burebure bwa metero 61, kikaba cyaruzuye gitwaye miliyoni 112 mu kwezi wa Kamena 2024, gihagaze hejuru y’umugezi w’Umuvumba ku buryo butuma amazi atagishobora kwangiza inzira.

Cyubatswe mu buryo bugezweho bukomatanya ibyuma n’inkingi zikomeye zifata ku nkombe z’umugezi.

Uretse impinduka ku buzima bw’abantu, iki kiraro cyongereye n’iterambere ry’ubucuruzi hagati y’imirenge ya Rukomo na Nyagatare. Ubu abantu bafite uburyo bworoshye bwo kugeza ku masoko imyaka yabo, amata, imboga, n’ibindi bicuruzwa, ndetse abagenzi bava cyangwa bajya mu mujyi wa Nyagatare babasha kugenda nta nkomyi.