Abaturage bishimira impinduka z’imibereho bakesha umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub
Mu Karere ka Nyagatare, abaturage bamaze kubona akazi binyuze mu mushinga munini wa Gabiro Agribusiness Hub (GAH), bishimira intambwe bamaze gutera mu mibereho yabo babikesha abashoramari bakorera muri uyu mushinga; nk’uko abakora muri Sosiyete ya K-Invest babitangaje ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasuraga uyu mushinga.
Peace Bureshyo, umukozi wa K-Invest, abivuga, iyi kompanyi ihinga ku buso bwa hegitari 500 mu cyanya cya Gabiro, ikaba ifite abakozi barenga 600 bahoraho.
Bahinga urusenda, imiteja, amatunda n’avoka. Kuri ubu basarura toni 7 z’amatunda buri cyumweru ndetse na toni 2 z’urusenda.
Nubwo ibi bimaze gutanga umusaruro ushimishije, Peace avuga ko bataragera ku gipimo nyacyo cy’umusaruro bitewe n’uko bakiri mu gihe cyo gutangira.
Umwe mu baturage bakorera muri Kinvest, Uwingabire Jacqueline, avuga ko akazi yahawe kamufashije gukemura ibibazo byinshi byo murugo.
Ati: “Nabanje kuza hano nshakisha akazi k’agateganyo, ariko ubu mfite imirimo ihoraho. Ku mushahara mpembwa, nshobora kwishyurira abana amashuri no kugura ibindi bikenewe mu rugo. Gabiro ni amahirwe twahawe.”
Undi na we ati: “Nari narabuze icyo nkora nyuma yo kwimurwa hano, numvaga baduhemukiye, ariko ubu mfite akazi kandi niga n’ubumenyi mu buhinzi bugezweho. Uyu mushinga ni igisubizo ku rubyiruko rwo muri Nyagatare, ababyeyi n’Igihugu muri rusange.”
Umuyobozi wa GAH, Ngarambe Aloise, yatangaje ko uyu mushinga ugeze kuri 98% mu ishyirwa mu bikorwa, kandi ko bari mu myiteguro yo kuwushyikirizwa nka Leta bitarenze uku kwezi kwa Nzeri.
Yagize ati: “Turi mu gusoza ibikorwa byose kugira ngo GAH ijye mu maboko ya Leta. Kugeza ubu dufite abashoramari barindwi, barimo bane b’Abanyarwanda. Ubutaka bwa GAH bugera kuri hegitari 1700, harimo 28% butujwe abaturage bimuwe, ubundi bukaba bukorerwaho ibikorwaremezo no guhabwa abashoramari.”
Mu ruzinduko Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yasoje asura uyu mushinga, yashimye intambwe imaze guterwa muri uyu mushinga, asaba ko habaho kurushaho kwita ku buziranenge bw’ibikorerwa muri GAH no kongera umusaruro. Yagaragaje ko uyu mushinga udafasha gusa Akarere ka Nyagatare, ahubwo uzagira uruhare mu kongera umusaruro w’u Rwanda ku isoko ryo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.
Mu gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri, Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yagiriraga mu Ntara y’Iburasirazuba ku wa Gatandatu, yanasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Rwabiharamba, ugizwe n’inzu 120 zubakiwe imiryango yabaga mu duce twahinduwe imirima muri Gabiro Agri-Business Hub; anaboneyeho gusura anagirana ikiganiro n’umwe mu bahatuye, wamubwiye uko ubuzima bwahindutse cyane kuva yimukiye muri uwo mudugudu mu mwaka wa 2023.