Abaturage bibukijwe kuzirika ibisenge by’inzu zabo mu rwego rwo kwirinda ibiza

Mu rwego rwo gukumira ingaruka zaterwa n’ibiza biterwa ahanini n’imvura nyinshi iherekejwe n’umuyaga, abaturage bibukijwe akamaro ko kuzirika ibisenge by’amazu yabo kugira ngo barusheho kurinda ubuzima bwabo n’ibyabo.

Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, muri iki gihe hirya no mu Gihugu hari kugwa imvura nyinshi yiganjemo umuyaga.

Yagize ati: “Abaturage bacu turabakunda kandi dushaka ko bagira umutekano usesuye. Gufata ingamba zo kuzirika ibisenge by’amazu si ikintu cy’imbere mu rugo gusa, ahubwo ni isoko y’umutekano w’umuryango n’umutuzo w’umuturage. Twese dukwiye kubigira umuco kugira ngo imvura, umuyaga cyangwa se ibindi biza byadutunguye bitazatwangiriza.”

Yakomeje ati: “Gukumira ibiza bitangira ku muntu ku giti cye, bikagera ku muryango, bikaba n’inyungu rusange ku Gihugu cyose. Uwo ni umuco dushaka ko abaturage bose bagira.”

Bamwe mu baturage bagaragaje ko ibiza ahanini nabo hari ubwo babigiramo uruhari, banashimangira ko bagiye gushyira mu bikorwa ibyo basabwe.

Mukamana Consolée, umwe mu baturage wo mu Murenge wa Nyagatare, yagize ati: “Hari umuturanyi duturanye utaraziritse neza amabati, ubu ngiye kumugira imana yo kuzirika kandi neza kugira ngo azirinde ko umuyaga wabitwara cyangwa imvura yabisenya. Natwe ahanini tujya tugira uruhari mu kwiyangiriza; ugasanga umuntu yubatse mu manegeka, ntiyaziritse igisenge cye kandi akumva ntacyo bimubwiye. Ni ukubyitaho imvura itaraba nyinshi.”

Naho Mugenzi Alphonse, ati: “Gahunda ni ukubyitaho umuhindo utaraza ngo imvura ibe nyinshi idusenyere. Tugiye gufatanya n’abaturanyi tuzirike ibisenge byacu kugira ngo twese tubane mu mutekano.”