Abaturage bibukijwe ibyiza byo kwitabira serivisi z’irangamimerere

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi nyafurika w’irangamimerere, Akarere ka Nyagatare katangije icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubahiriza irangamimerere, bahereye ku gusezerana byemewe n’amategeko, kwandikisha abana bavuka no kwandukuza mu bitabo abitabye Imana n’ibindi.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Irangamimerere rishingiye ku ikoranabuhanga, umusingi wa serivisi inoze kandi itagira uwo iheza”, ku rwego rw’Akarere kikaba cyatangirijwe mu Murenge wa Rukomo, Akagari ka Rukomo II, mu nteko y’abaturage.

Mu gutangiza iki cyumweru, imiryango 10 yasezeranye byemewe n’amategeko imbere y’inzego z’ubuyobozi, barimo umuryango wa Tujyinama Innocent na Uwiduhawe Valentine ndetse n’uwa Twagirayezu Emmanuel na Maniraguha Frolantine; bavuga ko bishimiye cyane iyi gahunda.

Tujyinama Innocent, umwe mu basezeranye kuri uyu munsi, yavuze ko yishimiye cyane iki gikorwa kuko cyamukuye mu rujijo yari amaranye imyaka. “Nari maze igihe kinini tubana n’umugore wanjye ariko nta mpapuro zemeza ko turi kumwe byemewe n’amategeko. Ubu ndishimye kuko twahawe ubu burenganzira, bizadufasha mu mibereho yacu, mu gucunga umutungo no kurera abana bacu mu mahoro.”

Uwiduhawe Valentine, umugore we, yashimangiye ko gusezerana ari intambwe ikomeye mu mibereho yabo. “Nk’umubyeyi, nashakaga ko abana bacu bazakura bafite amategeko abarengera. Nubwo twabanye mu rukundo, kuba twabihamije mu mategeko bituma turushaho kugira icyizere cy’ejo hazaza.”

Twagirayezu Emmanuel, na we wasezeranye n’umugore we Maniraguha Florantine, yavuze ko ari ishema rikomeye gusezerana ku mugaragaro, Ati: “Byari inzozi zacu kuva kera, ariko kudafata umwanya ngo tubikore byatumaga tubura serivisi zimwe na zimwe. Ubu dufite icyizere ko tuzajya tubona serivisi zose zidukwiriye nk’abandi baturage.”

Maniraguha Florantine, we yashimye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuba bwazanye iki gikorwa hafi y’abaturage. “Ubu twabonye amahirwe adasanzwe, kandi twizeye ko n’abandi baturage bazabyitabira kuko ni inyungu kuri buri wese.”

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, yavuze ko gusezerana no kubahiriza irangamimerere ari imwe mu nkingi zikomeye z’ubuzima bw’umuturage, kuko bituma ahabwa uburenganzira bwe bw’ibanze kandi akabasha kwitabira ibikorwa by’iterambere.

Yagize ati: “Iyo abantu basezeranye ku mugaragaro, bibafasha kubaka urugo rufite amategeko arurengera, kugabanya amakimbirane mu miryango no kubungabunga umutungo. Kwandikisha abana bavuka no kwandukuza abitabye Imana nabyo bituma Igihugu kibona amakuru yizewe ku baturage bacyo, bigafasha gutegura gahunda z’iterambere zihamye.”

Yakomeje asaba ababyeyi bose kohereza no gufasha abana babo bujuje imyaka yo gufata indangamuntu, kugira ngo babe abaturage byemewe kandi bashobore kubona serivisi zose za Leta. Yibukije ko ikoranabuhanga ryamaze korohereza abaturage kubona izi serivisi mu buryo bwihuse kandi bwizewe, bityo nta mpamvu yo kudakoresha aya mahirwe.

Iki cyumweru cyahariwe irangamimerere kizakomeza mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Nyagatare no mu Gihugu hose, hagamijwe ko buri muturage azagira umwirondoro uzwi kandi uhamye mu Gihugu, binyuze mu gukoresha ikoranabuhanga no kubahiriza amategeko abigenga.