Abaturage bibukijwe guhinga 70% by’ubuso bw’inzuri

Mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’ubworozi, abaturage basabwe guhinga nibura 70% by’ubuso bw’inzuri bagahingamo ibihingwa byatoranyijwe bigaburirwa amatungo birimo ibigori, ibishyimbo na soya.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kane n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Matsiko Gonzague, mu nama nyunguranabitekerezo igamije gutegura neza igihembwe cy’ihinga cya 2026 A.

Visi Meya, Matsiko yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera umusaruro w’ibiribwa ku isoko ndetse n’iby’amatungo kugira ngo ubuhinzi n’ubworozi burusheho gutera imbere.

Yagize ati: “Abaturage tugomba kubibutsa ko inzuri atari izo kuragira gusa, ahubwo tugomba no kuzikoresha mu guhinga ibihingwa bifitiye akamaro imiryango yacu ndetse n’amatungo yacu. Turashaka ko buri rugo rworora rufata iya mbere mu guhinga ibigori, ibishyimbo n’isoya, kuko ibyo bihingwa bizatuma duca inzara mu baturage.”

Yongeyeho ko kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’abaturage bose, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abashinzwe ubuhinzi n’ubworozi mu mirenge.

Yagize ati: “Turashishikariza abaturage bose gufata iya mbere mu gukoresha neza izi nzuri. Turifuza ko igihembwe cy’ihinga gitaha cyazatangira abaturage bamaze gutunganya ubuso bwose bwateganyijwe, kugira ngo tugere ku ntego yacu ya 70% bw’inzuri.”

Akarere ka Nyagatare kazwiho kugira inzuri nyinshi zikoreshwa mu bworozi bw’inka, aho habarurwa inzuri 5,224 ziri ku buso bungana na hegitari 68,284.

Gusa kugeza ubu, 69.9% gusa by’ubuso bw’inzuri bwagenwe guhingwa nibwo bumaze gutunganywa.

Muri iki gihembwe cy’ihinga cya A 2026, ibigori bizahingwa kuri hegitari 29172, ibishyimbo 14065 ha, soya 223 ha, umuceri 2244 ha, imyumbati 240 ha, imboga 1335 ha. Muri rusange ubukata buteganyijwe guhingwa bungana na hegitari  47,279.