Abaturage batuye mu Kagari ka Gakirage basabwe gutanga amakuru ku hantu haba hari imibiri y'abatutsi bishwe muri Jenoside 1994

Ku wa 08-Mata mu Murenge wa Nyagatare , Akagari ka Gakirage bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bibutse abatutsi biciwe ahahoze hitwa mu marashi.

Muri iki gihe cyo kwibuka, abantu bitabira ibiganiro bigamije gusigasira amateka n’ukuri kuri Jenoside, ndetse no gusura inzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu buhamya bwatanzwe na Mukarugwiza Francine ubwo hibukwaga Abatutsi biciwe ahahoze hitwa mu Marashi yavuze ko kugeza n’ubu ataramenya irengero ry’abantu be bishwe batandukanyijwe.

Yagize ati: “Nari kumwe n’abantu tutongeye guhura, nari ndi kumwe n’umukobwa witwaga Mukamuranga, bamukubise agahiri mu irugu amaraso aradudubiza, ubwo duhita twiruka, kugeza ubu sinzi irengero rye, ariko ubwo interahamwe zatugabagaho igitero, zaratugose zitandukanya abantu. Njye nararusimbutse, ariko kuva icyo gihe sinigeze menya aho bamujugunye.”

Yakomeje agira ati: “Ndabyibuka umunsi umwe nagiye ku isambu mpasanga umugabo bita Ndutiye, yaranyirukankanye tuza guhura n’umugabo witwa Muyomba ni we wamunkijije. Mu by’ukuri hakwiye kujya haba abantu bagaragaza amateka, barahari ntibimutse abo bantu, ariko ikidutera agahinda ni uko abantu baguye kuri uyu musozi batajya bagaragazwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro; ababikoze barahari ntabwo bagiye.”

Mukarugwiza yakomeje avuga ko buri wese ufite amakuru y’aho biciwe yahatangaza kabone n’ubwo yaba atariwe wabishe. Yanavuze ko kandi mu babiciye habuze n’umwe utera intambwe ngo aze kubasaba imbabazi.

Bimenyimana Jean de Dieu, uhagarariye IBUKA mu Karere ka Nyagatare, yasabye abaturage ko uwaba afite amakuru y'ahantu hari imibiri yabishwe muri Jenoside yahagaragaza. 

Yagize ati: “Hari abantu benshi batunzwe n’amabanga aremereye. Bazi neza aho bajugunye imibiri y’inzirakarengane, ariko baraceceka. Turabasaba kwigira inama, bakareka umutima mubi, kuko guceceka ntibikiza. Gutanga ayo makuru si ukwiregura gusa, ni ugufasha Igihugu gukira no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Yongeyeho ko IBUKA ku bufatanye n’inzego z’ubuyobozi n’izindi nzego z’ubutabera, zikomeje gukusanya ayo makuru no gushyira imbaraga mu gushakisha aho imibiri y’abazize Jenoside yaba iri.

Depite Wibabara Jenifer, na we kuri iyi ngingo yagize ati: “Ntabwo twavuga ko Igihugu cyacu cyamaze gukira burundu mu gihe hakiri abarokotse batarabasha gushyingura ababo. Twese tugomba kugira uruhare mu kugaragaza ukuri, mu gufasha abarokotse n’Igihugu guharanira ubutabera n’ubumwe.”

Depite Wibabara avuga ko nubwo imyaka 31 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ubutabera butajya bupfa, kandi ko abafite amakuru bagihishe ari igihe cyo gutinyuka no kugira uruhare mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no guha agaciro abishwe bazira uko bavutse.