Abaturage batuye Mirama bishimiye isoko bubakiwe
Abaturage bo mu Murenge wa Nyagatare, Akagari ka Nyagatare, Mirama II bishimiye ko bubakiwe isoko rizabarinda imvura izuba n’ivumbi byabazengereje igihe kirekire.
Kanakuze Adela yagize ati: “Twishimiye iri soko ryiza ryuzuye mu mudugudu wacu kuko rigiye kutubera igisubizo gikomeye ku mikorere yacu.Ubusanzwe imikorere yatugoraga cyane.Mu gihe cy’imvura twanyagirwaga cyangwa tukanura tukajya gushaka aho twugama.
Muri uko kwanura hari abafite ibicuruzwa byangirikaga binyanyagira mu nzira ibindi bikangizwa n’amazi.”
Akomeza agira ati: “Ubu tugiye kujya ducururiza ahasakaye imvura cyangwa izuba ntibizatubuza gukora.”
Undi muturage witwa Niyongira Alex na we yagize ati: “Kubona isoko ni ishema kuri twe kuko ubu tugiye kurikoreramo tukabona imirimo kandi tudakoze ingendo ndende.
Ubundi isoko twari dufite ryari riciriritse ku buryo ukeneye ahantu heza ho gucururizwa byagusabaga kujya Nyagatare[mu mujyi]. Iri soko rero rituvunnye amaguru ,natwe tugiye kuryitabira.”
Yunzemo ati: “Ubu dutandukanye n’ivumbi no kunyagirwa yaba abajya guhaha mu isoko n’abacuruza.”
Muganwa Jane na we yagize ati: “Twishimiye kubakirwa iri soko. Ni ryiza rishyizwemo amashanyarazi aho tutazajya tubangamirwa n’umwijima wa nimugoroba.
Umudugudu wacu uri hafi n’umujyi kandi umaze guturwa cyane, bivuze ko hari abakenera guhaha no mu masaha y’ijoro bavuye mu kazi. Ubusanzwe ntibyakundaga kuko twakoreraga hanze ariko ubu ikibazo kibonewe igisubizo”.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iri soko ryubatswe rigiye guhindura byinshi birimo imikorere y’abarema isoko ariko rikabafasha mu gutuma santere ya Mirama irushaho kugira isura nziza no kugira abantu benshi bahagenda.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yavuze ko kubaka isoko bigamije gutuma abaturage biteza imbere kandi bakihatira gukora cyane.
Yagize ati: “Icyambere igikorwa nk’iki kiba gituma santere ikura kandi ikagira isura nziza.Turi kwita ku masantere akikuje umujyi mu rwego rwo kwagura ibikorwa no gukiza umujyi nk’umwe mu mijyi kunganira Kigali.
Ibikorwa remezo nk’ibi rero abaturage basabwa kubikoresha bakabibyaza umusaruro bakiteza imbere ari nako bateza imbere akarere n’igihugu muri rusange”.
Abaturage ba Mirama bavuga ko uyu mwaka bawufata nk’uwibisubizo ngo kuko byinshi mu byo basabye ubuyobozi bwabo kubakorera bari kubigezwaho,birimo isoko ,umuhanda ndetse n’ivuriro.