Abaturage baturiye Umupaka wa Kagitumba basabwe kureka kugura no kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu kugira ngo batere imbere
Kuri uyu wa 19/7/2019 Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Stephen Rurangwa ari kumwe n'umuyobozi w'ingabo mu turere twa Nyagatare na Gatsibo, Umuyobozi wa Police mu karere n'izindi nzego z'umutekano zikorera mu karere bifatanyije n'abaturage baturiye Umupaka wa Kagitumba na police muri rusange mu bukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa n'icuruzwa ry'ibiyobyabwenge. Muri ubu bukangurambaga bwabanjirijwe n'urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge, Umuyobozi wa police mu karere SSP Jean Claude Bizimana yagaragarije abaturage ububi bw'ibiyobyabwenge, ababwira amoko y'ibiyobyabwenge, anabigisha amategeko y'u Rwanda ahana abakoresha cyangwa abacuruza ibiyobyabwenge, abakangurira kubireka no kwirinda kujya kubikura mu bihugu bituranye n'u Rwanda kuko bimunga ubuzima n'iterambere ry'abanyarwanda. Umuyobozi w'Akarere wungirije yakanguriye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo bagire ubuzima bwiza n'imbaraga zo kwiteza imbere n'Igihugu muri rusange kuko ari yo ntego y'ubuyobozi muri ubu bukangurambaga. Umuyobozi w'ingabo kandi yasabye abaturage baturiye umupaka wa Kagitumba kugira umuco wo gukunda Igihugu no kukirinda, banirinda gukoresha umupaka binyuranyije n'amategeko cyangwa se guca inzira zitemewe bajya mu gihugu cya Uganda cyangwa ahandi. Umuyobozi w'Akarere wungirije asoza icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge, yashimiye ubufatanye bwa police n'uruhare rwayo mu iterambere ry'abaturage, anibutsa abaturage ko mu gihugu cya Uganda hagaragaye umurwayi wa virus ya Ebola bityo ko bakwiye kugira umuco w'isuku no kwirinda ko iyi virus yagera ku butaka bw'u Rwanda cyangwa kuyikwirakwiza. Icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ni kimwe mu bikozwe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya police kikaba kigiye gukurikirwa n'ubukanguramba bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'inda ziterwa abana, kwita no kurinda ibidukikije, hamwe n'ubukangurambaga bujyanye n'umutekano wo mu muhanda. "Duharanire kuba mu Gihugu gitekanye, imihigo irakomeje."