Abaturage bashima ko iterambere bagezwaho ntawe riheza

Bamwe mu baturage batuye mu Karere ka Nyagatare bagaragaza ko ibikorwa bagezwaho by’iterambere bitagira uwo bisiga inyuma by’umwihariko umujyi wa Nyagatare, uri mu yunganira Umujyi wa Kigali.

Babigarutseho ubwo Abadepite mu Nteko Ishinga Amatego batangiye ibikorwa byo gusura abaturage mu Karere ka Nyagatare, ku wa Mbere tariki ya 24 Ugushyingo 2025.

Mu ngeri zitandukanye, bahamya ko kwegerezwa ibikorwa remezo, byahinduye ishusho y’umujyi n’imikorere irushaho kuba myiza.

Murebwayire Mathilde ukorera mu isoko rya kijyambere rya Nyagatare na we yagize ati: “Abatuye inaha kera twaremeraga isoko hanze. Byari ikibazo kubona isoko ryo mu mujyi nk’uyu abantu barwana no kwanura ibicuruzwa imvura iguye cyangwa ibicuruzwa byuzuye ho ivumbi. Uyu munsi turashima ko byabaye amateka abantu baremera isoko ahubatse. Ni ibisubizo, twishimira uko umujyi wacu uri gutera imbere.”

Nkurikiyinka Isidore uturanye na sitade ya Nyagatare yagize ati: “Aho iyi sitade yubakiwe hano twungutse byinshi birimo ko urujya n’uruza rwiyongereye ubucuruzi bwacu bukatwinjiriza cyane. Ikindi mu buryo bwo kwidagadura tubona imikino itandukanye n’abana bacu babona aho bagaragariza impano zabo.”

Abadepite basabye ubuyobozikwihutisha iterambere ry’imijyi n’imiturire iboneye ntawusigara inyuma, ubwo bagaragarizwaga ibizitabwaho mu minsi ine bagiye kumara muri ako Karere.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma Uwineza Beline yagize ati: “Kuri iyi nshuro dusura abaturage turibanda ku nkingi y’ubukungu. Tuzareba iterambere ry’imijyi cyane nka Nyagatare uri mu mijyi yunganira Kigali, tunareba uko igishushanyombonera gishyirwa mu bikorwa hagendewe ku cyerekezo cy’Igihugu 2050.”

Yongeyeho ati: “Ikindi rero ubuyobozi bwifuza ko iyi gahunda yo guteza imbere imijyi n’imiturire byakorwa nta muturage bisize inyuma. Birashoboka hari uwaba yari ahari kwagukira umujyi adashoboye kugendana nawo ariko ibisabwa ni ugutunganya andi masite yo guturamo mu buryo bwujuje ibisabwa mu miturire.”

Nyuma yo kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi, Abadepite basuye ibikorwa remezo bitandukanye abaturage babagaragariza ko bishimira iterambere bamaze kugezwaho.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen, yavuze ko bakiriye neza ukuza kw’abahagarariye abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuri uyu wa Kabiri, ibikorwa by’Abadepite byakomereje mu Mirenge itandukanye aho bazajya baganira n’abaturage ku iterambere, imiturire ndetse bakagezwaho ibibazo by’abaturage bikeneye ubuvugizi.