Abaturage basabwe kwitegura kare gahunda zirimo kohereza abana ku ishuri
Mu gihe umwaka w’amashuri wa 2025-2026 uri hafi gutangira ndetse n’igihembwe cy’ihinga cya 2026A kigenda cyegereza, ubuyobozi bw’Akarere bwibukije abaturage gutangira kare gutegura izi gahunda zombi mu buryo butazabatungura mu minsi mike iri imbere.
Ni ubutumwa bwatanzwe n’Umuyobozi w’Akarere , Gasana Stephen, mu nteko y’abaturage zabereye mu Murenge wa Mimuri, Akagari ka Mahoro kuri gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri,
Meya Gasana yagize ati: “Turabibutsa ko igihe cyo gutangira ishuri kigenda kegereza, kandi uko umubyeyi ategura umwana we, ni nako aba amufungurira inzira yo kugira ejo heza. Mureke dutangire dutegure ibikoresho by’ishuri, imyambaro, amafaranga y’ishuri, ndetse tunarebe uko abana bazabaho neza mu gihe bazaba bari ku ishuri. Ibi ni ingenzi kugira ngo igihe kitaragera tutazisanga mu kavuyo kandi twarabonye igihe gihagije cyo kubitegura.”
Yongeyeho ati: “Uretse ibyo, turaributsa ko igihembwe cy’ihinga cya 2026A nacyo kiri bugufi. Ibyo bigomba kutwibutsa ko ari ngombwa gutegura imbuto, ifumbire, ubutaka, ndetse no kunoza igenamigambi ry’ubuhinzi kugira ngo tuzagire umusaruro utubutse. Duhinge dutekereje kandi twitegure kare.”
Bamwe mu baturage bashima uburyo Leta ibaba hafi kandi ko nabo hari byinshi bagomba gutegura hakiri kare.
Nyiransengimana Claudine yagize ati: “Ubundi iyo batatwibibutsa, hari igihe umuntu yisanga yabuze aho ahera. Ubu ngiye guhita ntangira kugura amakayi n’ibindi bikoresho by’ishuri by’umwana wanjye. Ndashimira ubuyobozi kuko iyo umuntu ateguye kare, nta gihombo agira.”
Uwimana Béatrice, we yagaragaje ko ikibazo cy’imyiteguro y’amashuri cyagiye gihangayikisha imiryango myinshi kubera ubukererwe. Yagize ati: “Umwana iyo atagiye ku ishuri yambaye neza cyangwa afite ibikoresho bike, bimugiraho ingaruka mu myigire. Ubu dutangiye kare, twazabasha kubona byose kandi bitagoranye.”
Mutabazi Jean Bosco na we yagize ati: “Twumvise neza, igihe cyo gutera igihembwe k’ihinga ko ari iki. Hari abumva ko iki gihe ari impeshyi bagomba kwiryamira ariko siko biri, ubu gahunda ni ukubitegura hakiri kare.”
Meya Gasana yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza ubukangurambaga mu midugudu kugira ngo buri muryango ubashe kwitegura izi gahunda neza.
Ati: “Dufite inshingano zo gufasha abaturage kubaho neza, ariko nabo bafite uruhare mu kwigira. Umuryango utegura neza abana bawo n’ubuhinzi bwayo ni umuryango ushobora kwigira no kugera ku iterambere rirambye.”