Abaturage basabwe gukora ibikorwa by’ubutwari no kubungabunga ibyagezweho
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunzi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26, kuri uyu wa 01 Gashyantare 2020, Umuyobozi w'Akarere, Bwana Mushabe David Claudian n'abamwungirije, abajyanama b'Akarere, abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu karere n'abakozi b'Akarere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Karama,Akagari ka Kabuga, ahabereye ibirori byo kwizihiza umunsi w'intwari z'u Rwanda ku rwego rw’Akarere.
Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko uyu munsi wo kurata ibikorwa by'intwari z'Igihugu ukwiye kuba uwo kuzirikana ko kuba intwari biterwa n’ibikorwa by’ubutwari no kugera ikirenge mu cy’intwari z’Igihugu babungabunga ibyo baharaniye byabaye umusingi w’ibyo Igihugu kigezeho, kandi ko uruhare rw'umuturage mu bikorwa by'ubutwari n'iterambere rya buri wese n'Igihugu muri rusange ari byo byatugira intwari. Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko:”Ubutwari bw'u Rwanda ni agaciro dufite nk'Igihugu,ubutwari bw'umuryango ni agaciro ufite nk'umuturage, ariko ibi tuzabigeraho kuko twaharaniye ko imiryango yacu ibaho neza n'abadukomokaho bakagira amahirwe abafasha kubaho neza uko tubyifuza.”
Kuri uyu munsi twizihiza intwari z'u Rwanda abaturage b’Umurenge wa Karama barishimira ko begerejwe amasoko, amashuri, amavuriro muri buri kagari, imihanda, amashanyarazi n'ibindi, bimwe bikaba bari kubikoresha n’ibindi bikaba bicyubakwa. Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibi bikorwa remezo no kubibyaza umusaruro kuko icyo ubuyobozi bwifuza ari uko bibafasha guhindura imibereho ikarushaho kuba myiza kandi bagatera imbere.
Insanganyamatsiko y’umunsi w’intwari z’Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 26 ni:” Ubutwari mu banyarwanda, Agaciro kacu”