Abaturage barasabwa gushaka ibyangombwa by’ubutaka bwabo

Mu gihe hatangijwe ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’ubutaka mu Karere, ubuyobozi bwasabye abaturage bose gutunganya no gushaka ibyangombwa by’ubutaka bafite, bukandikwa ku buryo bwemewe n’amategeko, ndetse n’ababufite ku buryo bunyuranyije n’amategeko gusaba ubufasha; kugira ngo ibibazo byabo bikemuke.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi 2025.

Umuyobozi w’Akarere Gasana Stephen yasabye abaturage gukoresha iyi gahunda nk’amahirwe yo gukemura ibibazo byabo by’ubutaka bitabagoye.

Yagize ati: “Abaturage benshi bafite ibibazo bishingiye ku butaka, bafite ubutaka ariko ntibabufiteho ibyangombwa; hari n’ababuguze ariko ntibigeze bakora ihererekanya. Turifuza ko abaturarwanda bose batunga ubutaka byemewe n’amategeko, kugira ngo birinde amakimbirane kandi babwungukiremo mu buryo bwemewe.”

Bamwe mu baturage bagaragaje ibibazo by’ubutaka bafite ariko batashoboye kubwandikisha kubera ko ababubagurishije batagihari cyangwa batigeze bakora ihererekanya.

Ubuyobozi bwasabye abaturage bose bafite ibibazo nk’ibi kubigaragaza hakiri kare, kugira ngo babifashwemo n’inzego z’ubuyobozi n’inkiko zibishinzwe mu gihe byabaye ngombwa.

Meya Gasana yakomeje agira ati: “Dufite itsinda ry’abakozi b’inzego zitandukanye barimo n’abashinzwe ubutaka, abunzi ndetse n’abahagarariye inkiko. Nta kibazo cy’ubutaka gishobora kubura igisubizo. Icy’ingenzi ni uko abaturage badahisha ibibazo byabo.”

Yanabasabye abaturage bose gukoresha iyi gahunda neza kuko ari bumwe mu buryo bwo kwirinda amakimbirane ashingiye ku butaka no kurinda imitungo yabo mu buryo bwemewe n’amategeko.