Abaturage barakangurirwa gufatanya n'inzego z'ubuyobozi mu kurwanya icyahungabanya umutekano

Kuri uyu wa 9/1/2020 Umuyobozi w’Akarere,Bwana Mushabe David Claudian n'abayobozi b'inzego z'umutekano zikorera mu karere bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Tabagwe mu nama y'umutekano igamije kubashishikariza kurwanya no kwirinda icyahungabanya umutekano muri uyu murenge nk'umwe mu mirenge ihana imbibi n'Igihugu cya Uganda.

Abaturage bakanguriwe kubungabunga umutekano birinda icyawuhungabanya cyangwa icyashyira ubuzima bwabo mu kaga, birimo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, gucuruza magendu no kunyura inzira zitemewe bajya mu bindi bihugu, bashishikarizwa guharanira kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amahirwe n’ibikorwa remezo biri mu gihugu.

Abaturage kandi bakanguriwe kureka guha icyuho umwanzi wahungabanya umutekano w’Igihugu, bagacunga umutekano kandi bagatangira amakuru ku gihe ku cyo ari cyo cyose cyawuhungabanya.