Abaturage barakangurirwa gahunda ya "Tujyane mu mihigo" igamije kwihutisha imihigo
Kuri uyu wa 07/01/2020 Hon. Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba MUFULUKYE Fred ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere n'bandi bayobozi b'inzego z'umutekano ku rwego rw'Intara n'Akarere ka Nyagatare bifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Karama mu nteko rusange y'abaturage yateraniye mu kagari ka Ndego, ikaba yanatangirijwemo gahunda ya "Tujyane mu mihigo".
Guverineri Mufulukye Fred yabwiye abaturage ko ubukangurambaga bwa "Tujyane mu mihigo", bugamije gukangurira abaturage,abafatanyabikorwa n'inzego z'ubuyobozi guhuza imbaraga mu kumenyekanisha Imihigo no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Guverineri w'Intara yibukije abaturage ko kugira ngo gahunda ya “Tujyane_mu_mihigo" igere ku ntego zayo bisaba uruhare rwa buri wese, akagira imihigo, nta n'umwe usigaye cyangwa ngo agire uwo asiganya.
Muri iyi Nteko y'Abaturage hanatangirijwemo Urugerero rw'Intore z'Inkomezabigwi/Icyiciro cya 8 n'umuhango wo kwinjiza Intore z'Inkomezabigwi/icyiciro cya 8 mu zindi ntore zo mu mudugudu.
Muri iyi nteko Kandi abaturage basobanurirwa imihigo y'Umurenge wa Karama, nyuma Umuyobozi w'Akarere asinyana n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Karama, wari uhagarariye abaturage muri uyu muhango, kuzashyiramubikorwa imihigo 64 y'Umurenge wa Karama muri uyu mwaka wa 2019/2020.
Guverineri yagejeje ku baturage ba Karama Intashyo za Nyakubahwa perezida wa Repubulika y'u Rwanda, abasaba gufatanya n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge hamwe n'Akarere gushyira mu bikorwa Imihigo yasinywe mu izina ry'abaturage.
Guverineri kandi yasabye abaturage b'uyu Murenge kurwanya no gukumira Ibiyobyabwenge, kurwanya magendu, kwirinda kwambuka imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko kuko bishyira ubuzima bwabo mu kaga, abakangurira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri gahunda ya EJO HEZA, kwicungira umutekano no gufatanya n'inzego z'umutekano n'iz'ubuyobozi mu kuwucunga batanga amakuru ku cyawuhungabanya.
Nyuma y'Inama n'Abaturage Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba yashoje ashimira abayitabiriye anabasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje mu mihig