Abaturage bakanguriwe kugira uruhare mu kubaka ubushobozi bw’abagize umuryango

Kuri uyu wa 14/10/2019 mu murenge wa Katabagemu Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza,Mme Murekatete Juliet yatangije ubukangurambaga bw'icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi n'ubwukwezi kwahariwe imiyoborere myiza n'imibereho myiza mu miryango

Abaturage bakanguriwe kuzitabira serivice zizatangwa muri ubu bukangurambaga banazigiramo uruhare nk'umuryango, zirimo kugira isuku, gutanga ibinini by'inzoka na vitamini ku bana, kuboneza urubyaro, gutanga inkingo,kurwanya imirire mibi, kurwanya imirimo mibi ikoreshwa abana kwandikisha abana mu bitabo by'irangamimerere, gusezeranya imiryango yabanaga bitemewe n'amategeko,gukurikirana no kwitabira umugoroba w'ababyeyi, gutanga no kwakira ibiti by'imbuto ziribwa n'imbuto z'indobanure ndetse no kugaragariza abaturage serivice zitangwa n'inzego z'ibanze.

Icyumweru cyahariwe ubuzima bw'umwana n'umubyeyi cyangijwe none kizasozwa kuwa 18/10/2019 naho ubukangurambaga bw'imiyoborere myiza busozwe kuwa 10/12/2019 hagamijwe gukangurira abaturage uruhare rw'umuryango mu kubaka ubushobozi bw'abawugize