Abaturage bafite ubutaka mu cyanya kizatunganywa n’Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project bagaragarijwe amahirwe ari mu gukorana n’uyu mushinga

Kuri uyu wa 12/6/2019 Umuyobozi w'Akarere, Bwana Mushabe David Claudian yakiriye Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana ari kumwe na Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Umuyobizi wa Police mu Ntara, Umuyobozi w'ingabo mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Kayonza na Rwamagana, n'abandi bayobozi b'inzego z'umutekano hamwe n'umuhuzabikorwa w'Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project mu nama n'abaturage bo mu tugari twa Nyamirama na Ndama, abaturage basobanurirwa uburyo bazakoraba n'umushinga wa GAHP mu guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi hatunganywa icyanya kizakorerwamo ubuhinzi n'ubworozi kuri ha 5,600 mu cyiciro cya mbere cy'umushinga.

Uretse guteza imbere ubuhinzi, umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project uzanafasha abaturage mu gukora ubworozi buteye imbere aho ha 200 zizakorerwaho ubworozi bw'inka z'umukamo.Abaturage basanzwe bafite inzu mu cyanya kizatunganywa n'uyu mushinga bazubakirwa amazu mu mudugudu. Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Fred MUFULUKYE yamaze impungenge abaturage ababwira ko umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub ugamije kubateza imbere kuko uretse kuba bazabona amazi yo kuhira imyaka ibihe byose, umuturage uzakodeshwa ubutaka azabona amafaranga kandi umushinga uzaha akazi abasaga 4000.

Umuturage uzakodeshwa ubutaka n'umushinga azajya agumana 25% by'ubuso bwose na bwo buzashyirwamo ibikorwa remezo kimwe n'ibyashyizwe mu cyanya kizakodeshwa n'umushinga naho 75% by'ubuso abukodeshe umushinga ku kiguzi cy'amafaranga y'u #Rwanda 300,000 ku mwaka kuri hegitari. Abaturage bafite inzu mu cyanya kizatunganywa n'umushinga zizagenerwa agaciro bubakirwe izindi mu mudugudu uzashyirwa ahazaborohereza kugera mu cyanya kizatunganywa kandi mu gihe agaciro k'inzu ye kazaba karenze iyo muri uyu mudugudu, azajya ahabwa amafaranga arengaho.

Micomyiza Hanson uhuza ibikorwa by'uyu mushinga yavuze ko umuturage uzakodeshwa ubutaka n'umushinga azajya agumana 25% by'ubuso bwose na bwo buzashyirwamo ibikorwa remezo kimwe n'ibyashyizwe mu cyanya kizakodeshwa, 75% abukodeshe umushinga ku 300,000Frw ku mwaka kuri hegitari.

Umushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project watangiye gushyirwa mu bikorwa kuva mu kwezi kwa Gashyantare 2019 nyuma y'uko wemejwe n'inama y'abaminisitiri yo kuwa 28/1/2019, ukazashyirwa mu bikorwa ku bufatanye na Leta y'u Rwanda hamwe n'ikigo cy'abanyaIsrael cya NETAFIRM Ltd. Uyu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub Project ufite intego yo gukora ubuhinzi n'ubworozi bwa kijyambere kugera ku buso bwa ha 15,600.