Abaturage ba Tabagwe na Rwempasha bongeye kwihanangirizwa banabuzwa gushyira ubuzima bwabo mu kaga bajya mu gihugu cya Uganda
Kuri uyu wa 28/5/2019 Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Bwana Mushabe David Claudian ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano ku rwego rw’Akarere, yitabiriye inteko y’abaturage b’utugari twa Rutare(Rwempasha) na Gitengure (Tabagwe) yateraniye ahzwi nka Camp Kigali (Tabagwe).
Umuyobozi w’Akarere yakiriye ibibazo by’abaturage anafatanya na bo mu kubikemura. Abaturage bitabiriye inteko bongeye kwihanangirizwa kureka kujya mu gihugu cya Uganda haba mu bikorwa byo kuzana magendu n’ibiyobyabwenge cyangwa abizezwayo akazi nyuma bagahohoterwa bazira kuba abanyarwanda, kugeza igihe umutekano w’abanyarwanda mu gihugu cya Uganda uzongera kwizerwa, basabwa kunyurwa no gukorera mu Rwanda no gusigasira umutekano.
Abaturage kandi basabwe kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano n’umudendezo w’abaturage harimo ubuzinzi, ubujura, ibiyobyabwenge n’ubundi bugizi bwa nabi ahubwo bakubaha gahunda za leta, bagaharanira iterambere ry’imiryango yabo n’iry’Igihugu kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we hirindwa ko hagira ikimuhungabanyiriza umutekano.