Abasirikare biga mu ishuri rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama basuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi

Mu rwego rwo kungurana ubumenyi no gusangira ubunararibonye hagati y’inzego zitandukanye, itsinda ry’abasirikare biganjemo abanyamahanga n’Abanyarwanda biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Senior Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, baje mu rugendoshuri mu Karere ka Nyagatare aho basuye ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifatwa nk’inkingi y’ubukungu bw’aka karere.

Abasirikare baje muri uru rugendoshuri baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika no hanze yayo, barimo abo mu Rwanda, Sudani y’Epfo, Kenya, Nigeria, Ghana, Jordania n’abandi.

Ibikorwa byasuye birimo aborozi b'itangarugero babairi mu Murenge wa Karangazi ,uruganda rutunganya amata y’ifu rw’Inyange ndetse n'icyanya cy'ubuhinzi n'ubworozi cya Gabiro Agribusiness Hub gikorera mu Mirenge ya Rwimiyaga na Karangazi.

Bagaragaje ko bashimishijwe cyane n’imikoranire ya hafi hagati y’inzego z’ubuyobozi n’abaturage, ndetse n’uburyo ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bifatwamo nk’ingamba z’ingenzi mu kubaka umutekano urambye wo kurandura inzara.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Matsiko Gonzague, yashimiye iri tsinda n’ubuyobozi bw’ishuri kuba barahisemo kuza kwigira ku bikorwa bifatika bikorerwa mu Karere.

Yagize ati: “Twishimiye kubakira muri Nyagatare, Akarere kazwiho kugira ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Turifuza ko ibyo mubonye hano bizabafasha kongera ubumenyi n’ubushobozi mu miyoborere ndetse no mu bufatanye bw’inzego zose mu iterambere rirambye.”

Naho Col Rukundo Emmanuel waje ayoboye iri tsinda ry’abasirikare, yashimiye ubuyobozi bw'Akarere uburyo bwabakiranye urugwiro n’ubushishozi, avuga ko ibyo babonye bigaragaza ko umutekano n’iterambere bidatandukana.

Yagize ati: “Ibyo twabonye hano ni isomo rikomeye ku buryo iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bifitanye isano ya hafi n’umutekano urambye. Tuzabisangira n’abandi tugamije kunoza uburyo dufatanya nk’ingabo n’abandi bayobozi mu kubaka sosiyete itekanye.”

Aba basirikare basoje urugendoshuri bari bamazemo iminsi ibiri mu Karere, batangiye tariki 03 Mata kugeza 04 Mata 2025.