Abarezi barasabwa kwigisha amateka ya Jenoside neza

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, cyateguwe na East African University Rwanda (EAUR), Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yasabye abarezi n’abashinzwe uburezi muri rusange kugira uruhare rukomeye mu gusigasira amateka y’Igihugu, by’umwihariko kwigisha amateka ya Jenoside neza, batayagoreka cyangwa ngo bayace ku ruhande.

Ibi yabitangaje ubwo yari ayoboye igikorwa cyo kwibuka cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyagatare, aharuhukiye imibiri y’Abatutsi 99 bishwe mu gihe cya Jenoside.

Mu ijambo rye yavuze ko kwigisha amateka mu buryo bufutamye cyangwa kuyaceceka bishobora kugira ingaruka zikomeye ku hazaza h’u Rwanda.

Yagize ati: “Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agomba kuzabaho, kuko Igihugu cyacu kirayakeneye. Nta muyobozi, nta murezi, nta munyarwanda ugomba kwirengagiza uruhare afite mu kuyasigasira no kuyigisha uko yakabaye. Iyo amateka atigishijwe uko ari, abantu babyiruka bayumva uko bitari, bigatuma havuka igisekuru kitagira ukuri ku byabaye. Ibi bishobora gutuma Jenoside yongera kubaho cyangwa ikazahakanwa n’abazaza.”

Yakomeje asaba abarimu kurangwa n’ubumuntu, urukundo n’indangagaciro nyarwanda mu kazi kabo ka buri munsi, kuko ari byo shingiro ry’ubumwe n’ubwiyunge Igihugu cyubakiyeho nyuma ya Jenoside.

Yagize ati: “Umurezi ni inkingi ya mbere mu muryango nyarwanda. Ibyo yigisha umwana bigira uruhare rukomeye mu myumvire ye, mu buryo abona abandi no mu kubaka Igihugu. Niba twigisha abana indangagaciro z’ubumuntu, urukundo, ukuri no kwirinda amacakubiri, tuzaba twubatse Igihugu kiza.”

Visimeya Murekatete yanashimye ubuyobozi bwa EAUR ku ruhare bukomeje kugaragaza mu kwibuka no gukangurira urubyiruko kwiga amateka mu buryo bunoze, aboneraho gusaba izindi nzego z’uburezi kubigiraho.

Yashoje asaba urubyiruko n’abanyeshuri kwirinda icyababuza gutekereza ku mateka y’Igihugu, kuko kumenya aho bavuye ari byo bizabafasha kumenya aho bajya. Yabibukije ko kwibuka atari ukwibuka abapfuye bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 gusa, ahubwo ari no kumenya impamvu bapfuye, kugira ngo bitazongera ukundi.