Abanyeshuri beretswe ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge

Tariki 14 Werurwe 2025 , Ubuyobozi bw'Akarere ku bufatanye na Mutima w'Urugo foundation basoje ibikorwa by'ubukangurambaga bw'iminsi 3 bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu mashuri ku nsanganyamatsiko igira iti "Nanze ibiyobyabwenge kuko ari njye u Rwanda rw'ejo".

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, yagaragaje impamvu ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.

Yagize ati: “Tugomba gufatanya nk’ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’amashuri kugira ngo dufashe urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge. .”

Yashishikarije abanyeshuri kwirinda uwo mutego, abasaba gutanga amakuru y’abantu bacuruza ibiyobyabwenge.

Yashimangiye ko kandi ubufatanye hagati y’ubuyobozi, ababyeyi n’abanyeshuri ari bwo buzafasha mu guhashya burundu ibiyobyabwenge mu mashuri.

Ndayisaba Eric, umwe mu banyeshuri yagize ati: “Nari nsanzwe numva inkuru z’ibiyobyabwenge, ariko sinari nzi uburemere bwabyo. Nka Rwiziringa ni ubwavmbere nayibonye. Ubu ndiyemeje gutanga umusanzu wanjye mu kurwanya ikoreshwa ryabyo.”

Yakomeje agaragaza ko hari bagenzi babo bagwa mu mutego w’ibiyobyabwenge batabizi cyangwa bakagendera mu kigare, asaba ko habaho ubukangurambaga bwimbitse ku banyeshuri bose.

Muri ubu bukangurambaga kandi, hakusanyijwe amakuru avuye mu banyeshuri y’abantu banywa cyangwa bacuruza ibiyobyabwenge; mu rwego rwo gutangira amakuru ku gihe no gukumira icyaha.