Abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta basabwa kubyitwararikamo kugira ngo bazatsinde neza

Abanyeshuri bari gukora ibizamini ngiro bya Leta by’umwaka 2024-2025 mu mashuri yisumbuye basabwa kwitwararika no gushyira umutima ku bizamini batangiye kugira ngo bazabashe kubitsinda neza.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 19 Gicurasi 2025, ubwo mu Gihugu hose hatangiraga ibizami ngiro bya Leta mu mashuri yisumbuye, aho ku rwego rw’Akarere ka Nyagatare, iki gikorwa cyatangirijwe ku Ishuri ryisumbuye rya Shonga Technical Secondary School (Shonga TSS), riherereye mu Murenge wa Tabagwe.

Ni ishuri rifite abanyeshuri 165 bose hamwe, ariko 30 muri bo nibo bari mu mwaka wa nyumva w’amashuri yisumbuye, bivuze ko ari bo bari gukora ibizami ngiro bya Leta.

Hari 14 biga ububaji na 16 biga ubwubatsi. Ugereranyije n’umwaka ushize, hagaragara igabanuka kuko bari 32.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet yabasabye kugira umwete, kwitwararika no kwirinda ibintu byose byabakurura mu myitwarire mibi ishobora kubakururira gutsindwa cyangwa kwangiza ejo habo hazaza.

Yagize ati: “Ibizamini bya Leta ni inzira ibaganisha ku rugendo rw’ubuzima bwanyu. Murasabwa kubyitwararikamo, kubyitwaramo neza, mukagaragaza ubumenyi mwahawe n’abarimu banyu mu gihe cyose mumaze ku ishuri. Nababwira nti, mugire ikinyabupfura, mukore ibizamini mutekanye,  cyangwa mwirinde uburiganya. Turifuza kubona mwegukana amanota meza.”

Bamwe mu banyeshuri bavuga ko biteguye bihagije.

Umwe muribo ati: “Twabwiwe ko ibizamini atari igikuba. Twize neza, abarimu baraduteguye, twakoze imyitozo ihagije, ubu turumva twiteguye. Twizeye gutsinda neza, kandi tuzahesha ishema ikigo cyacu.”

Si aba banyeshurii bo muri TSS Shonga bagaragaje ko biteguye gusa kuko no muri Centre Exodus TSS Nyagatare nabo ari uko.

Biteganyijwe ko ibi bizamini ngiro bizarangira kuwa 6 Kamena 2025. Nyuma yaho hakazakurikiraho ibizamini rusange.